Friday, August 29, 2014

IMIBIRI YABANTU YABONETSE MUKIYAGA CYA RWERU ILIMO ABALIMU BANE BO MUKARERE KA MUSANZE MUKABYAZA

By Kanyamuhanda Elie

Banyarewanda banyarwandakazi ya ngoma y Umwanzi ikomeje kutwica nkibyana byinyoni bakurira mumagi igihe bashakiye. Mukwezi kwashize ubwo uwali Executive wa Muhoza mu Ruhengeri yishwe abohewe amaboko inyuma ngo yalimo afatanya na FDLR byari bikurikiye abandi bantu besnhi bamaze iminsi batundwa muntara y'Amajyaruguru nahandi henshi mugihugu. Abantu

Mayo wa Musanze Mpembyemungu
barafashwe barenga ibihumbi 20 muduce twa Muhoza, Nyakinama, Akimpundu, Gatovu, Buhoma, Mukamira, Kora, Kinyangagi, Busasamana, Kabatwa, Jenda, Rwankeri, Kabyaza, Rwinzovu, Mugogo, Shingiro, Gataraga, Nyarugina, Bisate, RondPoint, Nyange, Nkumba, Cyanika, Bukonya, Burera, Gakenke, Nyabihu, Shyira, Vunga, nahandi henshi mumajyaruguru. Ariko abanyeshuli twigana hano muli Kaminuza i Butare nawe yandondoreye amazina menshi yabantu baturanye bashimuswe na FPR hagati yukweizi kwa Gatatu nukwa Gatandatu uyu mwaka. Ariko iyi nyandiko irarebana nabantu duturanye mukagari ka Kabyaza. Ndagerageza gukoresha amazina asanzwe atari ayo FPR yatuzaniye kugirango abadaheruka mu Rwanda baze kumenya aho ndimo kuvuga. Twe abantu ba Musanze turasaba Mayor Mpembyemungu kutubwira aho abantu bacu twabuze bari. Gufatanya kwe ninyenzi bitumaze kubana.

ISHIMUTA RYABATURAGE BA KABYAZA MUCYAHOZE ARI COMMUNE MUKINGO
Izina ryanjye ryo mumupira wamaguru ni Zeze. Aka kazina nagahawe nabana twigana kuko iyonaknaga umupira nkiri muto nakundaga gucenga mvuga ngo Zzzzz. Ubwo Zeze rirampama. Iki sicyo cyanzinduye ahubwo nazinduwe no gutabariza abaturanyi banjye bari mukaga. Ntagushidikanya ubutegetsi bwa FPR hano iwacu tucyita ubutegetsi bw'Inyenzi iyo twifungiranye munzu kandi abana bamaze kuryama butumereye nabi cyane. Bamaze imyaka myinshi batwica ariko muruyu mwaka wa 2014 watuziye nabi. FPR yaraje igenda itoragura abantu binzirakarengane abesnhi biganjemo abarimu kuko ubu nibo bantu dufite bitwako bize maze sukubashiraho iterabwoba nokubatoteza karahava. Ikintu baturega burimunsi ngo nuko bamwe mubavandimwe bacu bali muli FDLR ngobakaba bafite ikibazo ko tubaha information zaho inkotanyi ziherereye ndetse tukaba twanarabaguriye na za mobile bakaba batuvugisha. Ikindi FPR iturega ngo nuko tutitabira ibikorwa byayo byubugambanyi. Ngo tukaba tudatanga imisanzu ya FPR. 

AMWE MUMAZINA YABANTU BAMAZE GUSHIMUTWA NA FPR BATARABONEKA
Muli make rero hano iwacu abantu bari batunzwe no guhinga ibirayi none FPR yabidukuyeho. Yaravuze ng tugomba guhinga ibyo izaba itubwiye. Ubwo rero umusaruro wacu waragabanutse. Habimana Jean 31, Nyiransengiyumva Marie Aimee 24, a university student, Sindikubwabo Benoit (42 Engineer, Habarushaka Ladislas 31 (teacher), Mukamugisha Susane 27,( a nurse), Kanyamibwa Christopher 33, (businessman), Mugisha Jacques, 27 (student), Kamanzi Ildephonse, 28, (teacher), Bigirimana Samwel, 31 (teacher), Habarugira Jean de Dieu 40, (Businessman), and Nyirakamana Lydie, 27 (university students).yabo Aba bose bazirako bagize ibirarane mumisoro batanga mucyama cya FPR. Turasaba Madame Mpembyemungu Winifrida kutubwira aho aba bantu we na FPR babashize.
Imirambo yabanyarwanda yamaze kwicwa na FPR
Bazirako bafatanya nabarwanya FPR
Ntamafranga tukigira yewe nokugaburira abana ntibigishoboka. Abo baturega ngo bagiye muli FDLR nabavandimwe bahunze Songamana ya FPR yarimaze kutwicira abavandimwe besnhi. Ubwo ababishoboye basanze FDLR kuko nibwo buhungiro kugeza ubu dufite. Mubyukuri rero mvuze liste yabantu Inkotanyi zimaze kudutwara guhera muli March 2014 kugeza uyu munsi ubwo twabonye imirambo yabamwe mubo FPR yatwaye kubinyamakuru nkoranyambaga, abarenga ibihumbi 2000 nibo nagereranya ko bashimuswe na FPR mukarere ka Rubaka, Rwinzovu, Busogo, na Kabyaza. Abavandimwe duturanye bashoboye kuburirwa irengero guhera muntangiriro zuyu mwaka amazina yabo ni:

Muminsi ishize umukecuru wacu yararwaye kubera izabukuru. Uyu nyogokuru nitwebwe twagombaga kumwitaho ariko kubera kuba mubitaro igihe kirenze umwaka twageze aho turemererwa ariko abaturanye nabavandimwe bakomeje kudufasha mubujryo bwinshi. Nkuko mubizi hano mu Rwanda iyo uli umuhutu naho wakwiga kugirango ubone akazi karenze ubwalimu ntibishoboka kenze nyine uli umututsi. Nubwo abatutsi bose cyane cyane abacitse kwicumu batakibona privileges bari basanganywe arik banaruta abahutu. Ubwo aba bantu mubona aha haruguru nibo bateranije amafranga yo kuriha ibitaro. Mubyukuri umukecuru wacu yaje gutabaruka nuko ubwo amafranga yo kwamuganga muruhengeri yari amaze kugera muli miliyoni imwe yamanyarwanda. Abantu batuzi barateranyije ariko ibyo byatumye nabo basigarana ibibazo byubukene kuburyo amafranga bari basanzwe batanga mu CHAMA CHA FPR batabishoboye. Ubwo ba Local Defense nabapolisi ba FPR baraje maze batangira kubata muli yombi abagiye kwisoko nko mu Byangabo cg se za Mukamira ntibagaruke. Abatembereye mu Ruhengeri ntibagaruke. Nuko nibwo nkoze iyi liste yabantu bacu bajyanywe na FPR kandi batarabonerwa irengero. Nyabuneka nimudutabarize kuko dushize. Dore bilimo kuvugwa ko mwiyo mirambo harimo abashimuswe na FPR bagiye za Musanze gufata imishahara yabo. Rwose turashize.

No comments:

Post a Comment