Thursday, August 14, 2014

Ndasubiza Bwana Maître Mbaraga Innocent Umusomyi wa veritasinfo Kunkuru Yanditse Asesereza Bwana Romeo Rugero

BY NKOZIRUNGU
Mbanje gusuhuza abanyarwanda bose cyane cyane ariko ababajwe nikibazo cya FDLR bakaba bahirimbanira kubohoza urwanda. Aho itumanaho rya internet ryadukiye. Abantu besnhi babanyarwanda cyane cyane ababa hanze yigihugu bakaba baragihunze kubera impamvu zitandukanye zimwe za politiki izindi zamaco yinda naho izindi zikaba zilimo nubugizi bwanabi, bose basigaye bakorana itumanaho kumuvuduko ukaze cyane. 

UMWE MUBARWANYI BA FDLR WAGANIRIYE NA ROMEO
NYUMA YAJE KUGWA MUBITERO BYA FPR ARIKO IJAMBO RYE
RIHORAHO ITEKA RYOSE
Impamvu abantu bajya kuri internet ziranyuranye ariko ahangaha ndibanda kubanyarwanda kuko aribo mpangayikishijwe nabo. Harabayijyaho mugusoma ibyabahumuriza kugirango bamenye igihe ijoro riracyera. Harinabayijyaho kugirango batarame. Harinabayijyaho kugirango bidagadure. Abandi bayijyaho kugirango batare amakuru cg se bandike amakuru. Ntabwo aha twakwibagirwa bamwe baza kuri internet kugirango basesereze abandi. Ariko ikiranga aba bose navuze haruguru bose baba bahuriyeho, nuko baba bahaze ibijumba. Noneho bagirango birengangize uwo musonga wokurya cyane bagahitamo kwadukira internet bakandikaho amangambure kugirango nabo bataza gusigara inyuma mugukoresha itumanaho cyangwa se bakagirango amazina yabo agaragare muli google search. Bwana Umusomyi wa veritasinfo sinshidikanya ko yaba atari mubikundi biri haruguru aha navuze kuko ndashidikanya ko ari umuntu ujijutse nkuko Prefix yizina rye ibyerekana. 


Bwana Mbaraga yasoje inyandiko ye agira ati: "Mugenzi wanjye Romeo Rugero, iyo nitegereje imyumvire yawe n’ubuhirimbanyi bwawe, nsanga hari ubwo umutima uzaguhagararana." Bwana Njyewe mbona hao ulimo gukoresha kakarimi kamuhekura kuko kuvuga ngo wifuzako ko Bwana Romeo atazahitanwa numutima ngo kubera ibyo wita ubuhirimbanyi bwe, ndumva utubeshya. Nkuko mbizi neza ndashidikanya munyandiko yawe icyaba kikubabaza namateka ya Romeo kubyerekeranye nuburyo akorana uurava wo kwerekana ibibazo byinshi impunzi zabanyarwanda balimo guhura nabyo. Sinshidikanya ko imyaka umaze iyo imahanga uretse kurya ukarya ntakindi kintu waba waragejeje kumpunzi zabanyarwanda. Yewe nokwishuli aho wize ushobora no kuba warahishe ko ukomoka mu Rwanda wirinda ko batakubaza kububazo byu Rwanda. Ariko umugabo Romeo suko muzi. Kuko ibigwi bye biruta nabyabo ba Twagiramungu ulimo kuvugako Bwana Romeo yasesereje. Nonese ninde uyobewe amatwara ya Twagiramungu guhera muli 1990 kugeza nanubu. Ndahamya ndashidikanya ko nubwo ntazi Romeo neza uretse munyandiko ze asohora kuri internet, uyu mugabo yaba ali mukigero cyanjye. Nukuvugako nawe yumvaga urwamo rwa Twagiramungu kumaradio ali umwana. Ntawe uyobewe ko RUKOKOMA yatanze u Rwanda abizi kandi abishaka. None ubu arabona imyaka imushiranye ntashaka gupfana igihemu yahemukiye abanyarwanda cyane cyane abari i KIBEHO, ati ngiye kurwana inkundura. Nonese  munyabwenge bwana Maitre, Twagiramungu aravuga ngo FDLR nitera ntazarebera azava mububirigi n' UMWUKA WERA maze aze atabare FDLR? Ntagushidikanya ko RUKOKOMA uretse kuvuza urwamo gusa napolitiki yaramunaniye yo gusobanura ikibazo cyimpunzi zabanyarwanda naniyo mpamvu abantu hirya no hino bakibeshyerwa na FPR ngo bakoze genocide kandi mubyukuri ntayo. Ese ibyo navuga ROMEO yagejeje kubanyarwanda cyane cyane FDLR wowe na RUKOKOMA wawe mwali mwarananiwe nibiki:

  1. MBERE KO ROMEO AJYA MWISHYAMBA RYA CONGO KUBONANA NA FDLR AKANABAHA IJAMBO NTAMUNYAPOLITIKI WUMUNYARWANDA WARI WARIGEZE ATINYUKA KWEREKANA KO FDLR IBAHO MULI CONGO AKORESHEJE AMAJWI NAMASHUSHO. ESE RUKOKOMA YABA YARANABITEKEREJE?
  2. ROMEO NIWE MUNYARWANDA WAMBERE WAJYANIYE IMPUNZI ZABANYARWANDA ZIBA MULI CONGO IMITI, ESE RUKOKOMA NA BWANA MAITRE MWABA HARI NIKINI CYA ASPIRIN MWOHEREREJE ABANA BA FDLR BARWAYE UMUTWE?
  3. ROMEO, AIMABLE MUGARA, GATEBUKE JEAN CLAUDE, UMURUNGI CLAIRE, NA RUKUNDO HABIMANA NIBO BANTU BABASORE BONYINE BABASHIJE KUJYA KURI INTERNET BASOBANURA IKIBAZO CYU RWANDA, FDLR NA INGABIRE VICTOIRE,,,,ESE ICYO GIHE IJWI RYA BWANA MAITRE RYARI RIRWAYE INKORORA CG INTOKE ZE NA BWANA TWAGIRAMUNGU ZARI ZIRWAYE AMAVUNJA KUBURYO ZITAGOMBAGA KWANDIKA NGO ZIVUGE AKAGA TWE ABAFDLR TURIMO HANO MULI CONGO?
  4. ABA BASORE MVUZE RUGURU BAFATANYIJE NA BWANA ROMEO NIBO BASHOBOYE GUKANGURIRA ABANYARWANDA MUKWAMAGANA KAGAME NABAGENZI MUMIHANDA YA WASHINGTON, ONTARIO, NA CHICAGO. NIBA NTIBESHYE SINIGEZE NSOMA AHANTU NGO RUKOKOMA YARAHARI CG SE BWANA MAITRE
  5. ROMEO NIWE MUNTU WUMUSIRIKALI WUMUNYARWANDA WATINYUTSE AHARANIRA KWAMAGANA AKARENGANE KUMUGARAGARO. 
None se dufite abana banayarwanda bangahe bakorera ibisirikare byibihugu bikomeye kwisi ariko batigeze bemera no kuvuga ikinyarwanda birinda ngo ko batababaza ko ari aba Hutu? Bwana Maitre se uretse abantu nkamwe kumara guhaga Mushikaki ziburayi, cg kwijuta za Hamburger za Amerika nyuma mukitura agahinda internet mutegereje ko amasaha ya kwicuma ikintu kigaragara mwaba murega bwana Romeo nigiki koko?Ngo harya nuko yagereranyije TWAGIRAMUNGU na RUSS? Hahahahaah, nonese RUSS urabona atarengana. bwana RUKOKOMA avuga ko naho Ruhengeri na Gisenyi zafatwa ariko FPR ikica Habyarimana igafata igihugu bakamuha kuba Ministry wintebe ntacyo byaba bimubwiye bwana Romeo na Russ bari bahari? ninde se utazi ko abanyarwanda besnhi babahutu bishwe kungoma ya Twagiramungu nabagenzi be. Bwana Romeo ntabwo unzi nanjye sinkuzi ariko ibikorwa byawe abana babanyarwanda turabibona iyo udata inzi nziza, ibiryo byiza, nubuzima bwiza bwo muli America ngo uze hano mumashyamba ya Congo ntabwo abenshi bari kumenya ko tubana nabakecuru bacu mulino shyamba. Ramba abanzi bahoraho ariko bazikore mukibuno....

No comments:

Post a Comment