Friday, August 15, 2014

RDC: Ku kibazo cya FDLR hagomba kugeragezwa amahirwe y'ibiganiro bya politike. (Hervé Ladsous)

Publié le par veritasinfos

Hervé Ladsous, umuyobozi w'ibikorwa bishinzwe kubungabunga amahoro ku isi muri ONU.
Hervé Ladsous, umuyobozi w'ibikorwa bishinzwe kubungabunga amahoro ku isi muri ONU.
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yateraniye i Luanda muri Angola kuwa kane taliki ya 14/08/2014 yafashe umwanzuro wo gushimangira igihe cyahawe  FDLR ni ukuvuga taliki ya 31/12/2014 cyo kuba yashyize intwaro hasi kubushake. Hervé Ladsous,Umuyobozi w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi mu Muryango w’Abibumbye “ONU” yabwiye Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ko igihe cyahawe FDLR cyo kuba yarangije gushyira intwaro hasi kizakoreshwa mu gukemura ikibazo cyayo binyuze mu nzira y’ibiganiro bya politiki.
 
Bwana Ladsous yabivuze muri aya magambo : « Ibihugu byose byo mu Karere, CIRGL, SADC na guverinoma ya Congo ubwayo, biradusaba kuba twigijeyo umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare ahubwo hakageragezwa amahirwe y’ibiganiro bya Politike. Nibigera mu mpera z’uyu mwaka, inzira ya politike idakemuye icyo kibazo, bizaba ngombwa ko hifashishwa imbaraga za gisirikare mu kugikemura ».
 
Bwana Ladsous ntiyasobanuye neza izo mbaraga za gisilikare zizakoreshwa kuri nde ! Ikibazo gikomeye ni uko FDLR isaba amahanga kuyifasha gutaha mu gihugu cyayo cy’u Rwanda ariko igataha ari nk’ishyaka rya politiki ! None se ko amahanga asaba ko intambara zigomba guhagarara ahubwo abafite ibyo barwanira bakabinyuza mu nzira za politiki, ONU izasubira inyuma ahubwo ijye kurasa abasaba urubuga rwa demokarasi mu gihugu?, ni ukubitega amaso !
 
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze gushyira umukono ku itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri b’ingabo bo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari CIRGL, ukubiyemo ibijyanye no kugaba ibitero ku mutwe wa FDRL. Icyemezo igihugu cya Congo cyafashe cyo kwanga kurwanya FDLR kikaba kirimo ubushishozi bwinshi kuko igihugu cya Congo kimaze gutakaza abaturage bagera kuri miliyoni 6 zose zazize buri gihe ibitero byo kurwanya FDLR, ni ukuvuga ko igihe cyose hafashwe ibyemezo byo kurwanya FDLR abakongomani nibo benshi bahasiga ubuzima.
 
Ikibazo cyo kurwanya FDLR kirushaho gukomera kuko amahanga ategeka Congo kugirana ibiganiro na M23 ariko u Rwanda rwo rukanga kuganira na FDLR yifuza gusubira mu gihugu cyayo cy’amavuko mu mahoro igasaba uburenganzira bwo kuba ishyaka rya politiki gusa !  Ubusanzwe uburenganzira bwo gukora politiki mu gihugu cyawe ntibusabwa, umuntu wimwa ubwo burenganzira afatwa nk’umuntu udafite uburenganzira bwo guhumeka, mbese umuntu witabye Imana ! Igitangaje ni uko abanyamahanga barimo abanyamerika aribo batinyuka kuvuga ko FDLR ntaburenganzira ifite bwo gukora politiki mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, ubusanzwe abo banyamahanga bagombye kubuza FDLR gukorera politiki mu bihugu by’amahanga kuko atari iwabo, ariko ntibagomba kubabuza gukorera politiki mu gihugu cyabo !
 
Muri iyi nama yabereye muri Angola ejo kuwa Kane tariki ya 14 Kanama 2014, abayobozi bari bayitabiriye bafashe ingamba zirimo ko hazakorwa isuzuma mu kwezi k’Ukwakira 2014, hakarebwa bimwe mu bimaze kugerwaho mu gushyira intwaro hasi k’umutwe wa FDLR, hakazitabazwa ibikorwa bya gisirikare mu gihe iri suzuma rizerekana ko nta cyakozwe na FDLR.
 
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda. Aganira n’itangazamakuru yagaragaje ko gufatira ingamba umutwe wa FDLR bikomeje gutinda. Yavuze ko u Rwanda rubona ko igihe ntarengwa cyo kurwanya FDLR cyarenze cyane, bikaba binagaragara ko gufata izindi ngamba bikomeje gutinda, mbese kuri Mushikiwabo gukemura ikibazo cya FDLR ni inzira imwe gusa yo kuyirimbura burundu nta bundi buryo bugomba gutekerezwaho!
 
Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru b’ibihugu barimo Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo wari umutumirwa. Ku munota wa nyuma perezida Paul Kagame w’u Rwanda , Jakaya Kikwete wa Tanzaniya na Denis Sasou Ngweso basubitse gahunda yo kujya muri iyo nama kuko bari bamenyesheje ko bari buyitabire ariko impamvu yatubye batayigaragaramo ku munota wa nyuma kugeza ubu ntirashyirwa ahagaragara!

No comments:

Post a Comment