Tuesday, September 23, 2014

Bamwe mubo FPR-Inkotanyi yakoresheje cyangwa igikoresha ngo icengere hanyuma isenye opposition yo hanze y’igihugu


Kuva FPR yafata ubutegetsi ku ngufu muli 1994, yihutiye gucecekesha icyitwa opposition cyose imbere mu gihugu. Abari mu yandi mashyaka batemeye kuyiyoboka barishwe abandi barahunga. Kuva ubwo FPR isigara ifite ikibazo cy’uburyo yacecekesha na opposition yari itangiye kwisuganye hirya no hino aho abanyarwanda bari barahungiye. Yafashe ingamba rero yo kujya icengera iyo opposition ikoresheje abantu bayo bagomba gusanga abiyemeje kurwanya Leta y’Inkotanyi, biyita ko nabo bayirwa,ariko mu by’ukuri bagamije kuneka uburyo abarwanya Leta bisuganya nyuma bagashwanyaguza ibyo baba babashije kugeraho nko gushinga amashyaka ahamye.
Kuva icyo gihe rero hakoreshejwe abantu banyuranye kandi bakomoka mu bwoko bwose, ku buryo ndetse bamwe barangije ubutumwa bwabo bagasubira mu Rwanda, ariko abenshi bakaba bakibukomeza, ari ko hoherezwa abandi bashya bo gukomezaiyo « mission ». Reka tubagezeho abo tuzi bahawe mission yo kuneka no gusenya opposition yo hanze.
Abarangije « mission » yabo bagatahuka :
Valens Kajeguhakwa
Valens Kajeguhakwa
Valens Kajeguhakwa : uyu ni umututsi wari umunyemali ukomeye kubwa Habyarimana akaba yari n’inshuti ye. Yaje gusanga Inkotanyi muli 1990 i Bugande mbere gato ko zitera. Yatahukanye nazo muli 1994 ahita agirwa Député. Yaje kwoherezwa muli USA atangira kwiyegereza impunzi kugeza ubwo muli 2002 yahurije hamwe abatutsi bo bavugaga ko barwanya FPR bibumbiye muli ARENA, n’abahutu bo mu mashyamba ya Congo bo muli FDLR abahuriza mucyitwa IGIHANGO. Ntibyamaze kabiri, Igihango kirasenyuka, ARENA irazima, FDLR igirwa ruvumwa…, naho Kajeguhakwa yisubiriramu Rwanda.
Major Gérard Ntashamaje
Major Gérard Ntashamaje
Major Gérard Ntashamaje: uyu nawe ni umututsi winjiye mu nkotanyi muli 1992. Atahukana nazo muli 1994 ahabwa n’ipete rya Major. Nyuma y’aho yaje kwoherezwa mu Bubiligi aho yaje avuga ko ahagarariye umutwe witwa RPR unafite n’ingabo mu mashyamba ya Congo. Byatumye yiyegereza amashyaka y’abahutu nka RUD-Urunana bagirana amasezerano , arangije kubarunguruka yisubirira mu Rwanda Ntawigeze amenya izo ngabo za RPR uko byazigendekeye uretse ko hari amakuru avuga ko nazo hafi ya zose ziri mu Rwanda.
Gérard Karangwa Semushi
Gérard Karangwa Semushi
Gérard Karangwa Semushi: uyu mututsi nawe waturutse muli Zaïre yoherejwe mu Bulaya aho yageze agafatanya n’undi mututsi Deo Mushayidi bagashinga ishyaka ryitwa PDP-Imanzi. Yaje kandi kugirana ubufatanye n’andi mashyaka y’abahutu nka Partenariat Intwali ya Gen. Emmanuel Habyarimana bita Mukaru. Nyuma y’uko yohereje Mushayidi muli Afurika bakamushimutira i Burundi ku bugambane bwe, yahise yitahira agaramye, ubu aratengamaye i Kigali.
Abakiri muri mission
Anastase Gasana : Uyu muhutu w’indimanganya byahebuje yabaye umujyanama muli MRND ku buryo ariwe hashinze umutwe w’Interahamwe muli 1991. Yaje no kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva muli 1993. Anakomeza kuri uwo mwanya Inkotanyi zimaze gufata igihugu. Yaje kwoherezwa muli Amerika bwa mbere nka Ambassadeur muli ONU, nyuma ategekwa kwitangira gusenya opposition. Kuva icyo gihe yirirwa avuga ko yashinze ishyaka rirwanya MRP-Abasangizi kandi ko afite n’ingabo zo kuzatera, bityo ngo arebe ko hari abahutu baramushidukira maze ahe FPR rapport y’imigambi baba bafite. Akongeraho n’irindi turufu zamutegetse kujya akina ariryo kwumvisha « Abanyenduga »  ko abanzi babo bakomeye ari « Abakiga ». Bityo buri muhutu azajye yikeka undi bahuye igihe cyose ataramenya aho aturuka…
Sixbert Musangamfura
Sixbert Musangamfura
Sixbert Musangamfura: uyu muhutu ukomoka ku Gikongoro yagaragaye muri za 1991 nk’umuhezanguni mw’ironda-karere igihe yafatanyaga n’inkotanyi kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana akoresheje ikinyamakuru yandikagamo cyitwa ISIBO . Uko intambara yagendaga ikara niko Musangamfura yiyegerezaga Inkotanyi ku buryo zafashe ubutegetsi ari muba « Kada » bayo b’imena. Yahise agirwa Maneko mukuru (Directeur Général du Service Central des Renseignements : SCR). Nyuma y’aho yaje kwoherezwa mu gace k’i Bulaya gukurikira no gusenya oposition. Yinjiye muri ADR-Isangano yarimo abigeze kuba ba Ministres kubwa Habyarimana nka Ndsengiyaremye Dismas cyangwa James Gasana ngo apime uko bahagaze, yasanze ari ba « Karahanyuze » ariko ibyo bituma yinjira muli FDU byitwa ko arimo ubu ariko mu by’ukuri afite mission yo kuyisenya. Ari mubafite amanota menshi ahabwa na FPR kubera kujegeza opposition.
THEOBALD RWAKA KABERUKA: Abenshi mubanyaranda bariho ubu ntbwo bibuka neza ibyuyu mugabo witwa Rwaka ukomoka Cyangugu. Uyu numwe mubantu bafashije FPR mugufata ubutegetsi abifashijwe numuryango wiyitaga uwo kurengera uburenganzira bwikiremwamuntu. Ariko mubyukuru iyi LIPRODHOR yarishinzwe gucengeza amatwara ya FPR no gufasha Twagiramungu mukurwanya ubutegetsi bwa Habyariamana. Ibi babigezeho mugihe LIPRODHOR yahabwaga amafranga nabanyamerika mugusebya uburenganzira bwikiremwamuntu kungoma ya Habyarimana. Ikindi ujyu muryango warushinzwe mukurinda abacengenzi nintasi za FPR zabaga zifashwe nabasirikali ba FAR. Kubera akazi yakoze neza kimwe nabandi bahutu binda nini uyu mugabo yagororewe Ministri yubutegetsi bwigihugu. Mubyukuri uyu mwanya wari ukomeye cyane kugirango bawuhe umuhutu wamazuru nkaya Bwana Rwaka Theobald nuko yagombaga kuba koko yicishije abahutu bahagije kandi akarengera abatutsi na FPR bihagije. Muriki gihe niho uyu mugabo yicishije imfungwa nyinshi zabahutu kugirango anezeze sebuja Kagame. Mulibuka ko muliki gihe abantu bari bafunzwe 99% byarabahutu. Maze iki gihe niho imfungwa nyinshi zishwe ninzara Bwana Rwaka yanze gutanga ibiryo kumagereza ngo nibareke INTERAHAMWE zipfe kuko zishe abatutsi. Abesnhi mubabuze ababyeyi babo muri za gereza zomurwanda mumyaka Rwaka yalimo gutegeka izo gereza nuko uyu mugabo yimanye ibyo kurya kumfungwa ngo arikubahana kuko bishe abatutsi. 
Nyuma ntibyamubereye amahire mugenzi we RUKOKOMA ubwo yari muri kibuno mpa amaguru Kagame yirukanye Rwaka maze yerekeza iya Amerika kuko ntahandi bari bamuzi uretse abo bari baramukoresheje muli  za 1990 mukurwanya ingoma ya Habyarimana nabo yitaga abakiga nanubu acyita interahamwe aho asa nimfungwa mubuhungiro muri Amerika aho yirirwa kuri internet yandika amateshwa ngo afite ishyaka ryo kubohoza u Rwanda kandi mubyukuri uyu mugabo uretse kuba ari kuri Welfare ya US sinzi uko yabona amafranga yo kumufasha mugukora politiki yacura abantu. Azabanze yigurire inzu yokubamo mbere yuko yatekereza mugukora politiki yogucungura abanyarwanda. 
GEN MUPENZI MANEKO YA FPR
Rwaka na Gen Mupenzi: Abagirango ndabesha muribuka ya drama yabaye mumwaka ushize ubwo Rwaka yumviseko FDLR yifatanyije nandi mashyaka maze kugirango ayitobere ahita atangaza ngo alimo gukorana na Generali Mupenzi wali maneko ya FPR akaba yarari muli Zambia aho Rwaka afite abavandimwe bahahungiye bityo akaba ariwe wakoranaga na Mupenzi. Mulibuka ukuntu bagiye kumaradio bati tugiye gutera u Rwanda ahubwo warumutwe wa FPR wagiraga ngo utobere FDLR. Nguwo Rwaka rero ukomeje ubukotanyi bwe aho kugirango atuze mubuhungiro arye welfare yitonze ahubwo akomeje kuba igisahiranda nkibindi bihutu byinda nini byariye akaribwa na Kataribwa maze bakazanira abanyarwanda amahano ya FPR maze mukaba mubona aho zitugeze nanuyu munsi agahita ibihutu byibirumirahabiri byateje u Rwanda abahutu ntibazigera bagashira. Mubyukuri rero uyu mugabo we yumvaga ashaje atagishaka gukomeza politiki ariko afite umugore ni kabutindi. Ahora amuraza kunkeke ngo narebe uko akomeza gukorera FPR ngo yenda Kagame azabibuka ababarire maze yongere abahe akazi mu Rwanda. Abesnhi bazi uyu mugabo bibuka ukuntu uwari Ambassaderi wu Rwanda i Washington Bwana Kimonyo yahoraga ajya gusura Bwana Rwaka iwe aho ari mubuhungiro muntara ya New Hampshire. Kugeza ubu uyu mugabo aracyakorana na FPR kandi ikigaragara nuko amashyaka yirirwa ashinga aba arayo kugirango amuhe uburyo atara amakuru kubanyapolitiki babahutu maze ayohereze FPR kuko agihembwa nayo. 
Hari n’abandi tugikoraho iperereza. Biracyaza rero.
Edouard Kalima nubwanditsi

No comments:

Post a Comment