Saturday, September 27, 2014

ESE BWANA J.D NTAWUKURIRYAYO YABA YARIKOZE MW'INNYO UBWO YAFATAGA IJAMBO I NAKURU HO MULI KENYA?

By Nkamazireta Jule,
NGUWO NTAWUKURIRYAYO AZINZE UMUNNYA
NYUMA YUKO YEGURA KUBUYOBOZI BWA
SENA YU RWANDA
Mukwezi kwa Nyakanga ubwo uwari President wa Senat yu Rwanda Jean Damascène Ntawukuriryayo yakoze urugendo rw Akazi mugihugu cya Kenya nkumuntu wumunyamuryango wumuryango wubukungu bwa Africa yiburasirazuba. Uyu mugabo yiyibagije ibibera murwanda maze arihandagaza abwira abasenateri ba Kenya ko ibikorwa byabo bishobora kuzana umutekano muke mukarere. Ibi byatangaje besnhi bazi politiki yu Rwanda ndetse bakaba bazi ko u Rwanda rudashobora kwihandagaza ngo rwigereranye na Kenya igihugu gifite inzego zatowe nabaturage kandi zikorera abaturage uhereye kuri President Uhuru Kenyatta ukageza kuri banyumbakumi cg se Ward Councilors nabantu bitorewe nabaturage atari nko mu Rwanda aho buriwese yashizweho na FPR. Byari bisekeje kandi bibabaje. Ariko Bwana Ntawukuriryayo nawe niho yaraboneye akanya ko kugaragaza yuko atari Agakingirizo ahubwo afite ijambo. Ndetse anarihandagaza ati u Rwanda rwiteguye mugufasha Kenya mukibazo cyingutu cyumutekano nkaho ariwe President Kagame. Ibi hano i Kigali byaradutangaje kuko nubwo yari President wa Senat uyumugabo ntanumubare wabasirikari bu Rwanda azi.
Aya magambo yuyu mugabo rero akenshi utazi umwanya we muriki Gihugu yatumye abantu bo muli Kenya batangara cyane maze abandi hano mu Rwanda bibaza aho ubwo bubashya yabuherewe buradutangaza. Ibi ngo bishobora kuba byarababaje abambari ba FPR nka mushikiwabo Louise na Kagame ubwe. uko byamugendekeye agarutse i Kigali niwe ubizi. Nubwo ukurikije mubyo bita hierarchie politique uyu mugabo yarinkuwakabiri mu Rwanda ariko nawe ntahantu yarataniye nabandi bahutu bose bakoreye FPR bicaye mumyanya itagira ijambo. Umuntu yavuga nka Twagiramungu Faustin, Rwigema PC, Makuza Bernard, na PC Bizumuremyi bari ba minitri bintebe ba FPR na President bizimungu Pasteri wari President wu Rwanda bose bari biyicaje kuntebe kandi akamaro kabo ari nkibyapa byo kumuhunda bikwereka aho umuhanda ugana ariko akaba ari ntahantu byakujyana. Nawe ari mururwo rwego rwabantu bagaragara ko bahagarariye ubwoko bwabahujtu ariko mubyukuri ari nka za papiers de toilette ukoresha igihe hari umwanda ushaka gukuraho warangiza ukazita. Ibi rero bilimubishobora kuba byaratumye NTAWUKURIRYAYO ariduka nkinzu igwiriwe nimvura y Umuhindo.
Ubwo muminsi ishize ubwo ntawukuriryayo yarategerejwe kurenguka imbere yinteko yagombaga kumukurikirana kubyaha bitagira amazina, yafashe micro nuko aba abwiye abaraho ko yeguye kumwanya wa President ya senat. Erega ubwo ahava asa nimennye umuhini umurizo aba awushize mumaguru ataha ntanikibazo cyabanyamakuru yakiriye mugihe twari tumutegerje ngo atubwire ikimuteye kwegura.
Nuko ubwo umumotsi mukuru ariwe bwana Senator Tito Rutaremara, aba afashe ijambo ati nubwo uyu mugabo yeguye tutamubajije ibyatugenzaga nibyiza kandi ningombwa ko tubimenyesha abaturage nkuko dusanzwe tubigenza. Gusa yarababajwe nuko ngo Senat itateranywe ngo ibaze bwana  Ntawukuriryayo ibibazo maze bakore amatora yo kumushira kwilisti yingwizamurongo. Ngo icyababaje nujko Bwana Ntawukuriryayo yaramaze gucamo ibice inzego za senat nkuko byavuzwe na bwana Rutaremara na Prof Chrysologue Karangwa inkoramutima za FPR. Nkuko Karangwa atabihishe ngo uu mugabo ashobora kuba yarasuguye Kagame ngo bamubwiye ngo asabe imbabazi ntiyabikora. Gusa abantu bakorera FPR bagombye kumanza bireba abaribo kuko niba Kagame ubwe ahitamo kwicisha inyundo abantu bamufashije kwica abahutu kugirango abone ubutegetsi wowe ugenda uraritse amazuru ngo urakina politiki wiyibagiza ko ntaho uhuriye na FPR kuko uri membre wokugwiza umubare ugomba kubonwa gusa ariko mubyukuri ntugomba kumvwa.

No comments:

Post a Comment