Friday, September 26, 2014

ESE UMUNYAPOLITIKI WITWA SIXBERT MUSANGAMFURA YABA NGO YIRIZA ASHAKA KUTWIBAGIZA URUHARE RWE MULI 1990

BY Francis KARAMIRA
Muvandimwe Sigisiberi Musangamfura!!! Kwiriza, gutera imbabazi no kuyobya amarari, ntibihindura ukuri!Umva rero Muvandimwe Sigisiberi! Nta ngwe yakuririye umwana ngo igutange kurakara, reka gukabiriza.Imwe mu ntwaro ziteye isoni amajyogi akoresha mu kujya impaka, ni ugufata akantu gato mu nyandiko y’amapage makumyabiri, akagahindura igisobanuro, akagaheraho avuga ukuntu isi yose iyanga, ko ngo ishaka kuyica kandi ari amatagatifu, noneho muri urwo rujijo rwose n’amarira, abadakurikira neza bakibagirwa ikibazo cyabajijwe n’ibitekerezo byagombaga kuganirwaho.

SIXBERT MUSANGAMFURA
Sigisiberi Musangamfura, yahereye ku nyandiko nakoze ku ngengabitekerezo n’ubugambanyi bw’amajyogi, yafashemo akantu kajyanye n’igikorwa cyo kwihana bikomeye gikorwa n’abayapani bumva batesheje agaciro imiryango yabo cyangwa se igihugu, arihanukira aravuga ngo namusabye kwiyahura. Ubundi avuga ukuntu isi yose imwangire ubutungane bwe, ikaba ngo inashaka kumurira abana. Ibi byose ntaho bihuriye n’ikibazo cy’ingengabitekerezo n’ubugambanyi bw’amajyogi. Niba ashaka ko twese twiruka tukamureka akita abantu abahezanguni ngo kuko we ibitekerezo bye bidashobora kugorama, nafate buri ngingo mu nyandiko imuvuga, ayinyomoze, areke gukoresha amarira no kuganya,kuko ibyo ntibibereye abagabo, ndetse n’abagore bubu ntibakibikozwa. Ibi byo kwiyahura avuga se ko bikorwa n’abantu baba bafite inshingano remezo badashobora kurenga (code d’honneur), arumva arinde wasaba umuntu nkawe urimanganya akajijisha ku manywa, ngo nakore igikorwa kigenewe inyangamugayo, kandi bigaragara ko we atari inyangamugayo?
Umva rero muvandimwe! Nongere ngusubiriremo ukuri abakwiruka inyuma bagirango ibitekerezo ugenderaho ntiwabihimbiwe n’Inkotanyi(kandi mu nyandiko yawe ntiwabihakanye) badatinyuka kukubwira. Iyi myotsi umaze gutumura muri iyi nyandiko uvuga ibintu bidafite aho bihuriye n’ibyakwanditsweho, nayo irerekana aho wayikuye. Iyi ni ya tekiniki y’Inkotanyi yo kurira ngo ibintu byazicikiyeho, ngo abantu barapfuye, zikibagiza rubanda rwose ko zari zifite kalinga mbere ya 1959, kandi ko ari nazo zatangiye intambara muri 1990, bikaba bivuga ko nubwo zatsinze intambara, zifite uruhare runini cyane mu ngaruka zayo kuko arizo zayitangiye.
Ibintu byose uvuze ntiwigeze uhakana ko wagambanye, cyangwa se ngo werekane ukuntu ibyo wakoze bitari ubugambanyi. Ahubwo uvuze ukuntu ngo abantu bashatse kukwica kera nk’aho ari wowe wenyine wagize icyo kibazo. Uvuga ko ngo baguhoraga ibitekerezo byawe ariko ntiwavuga ibyo bitekerezo ibyo aribyo. Aha rero ndagirango ngusobanurire ko ibibazo byose uvuga waba waragize bishingiye kumyitwarire y’ubugambanyi, ntibikuraho igikorwa cy’ubugambanyi. Muri iriya myaka yose ushyira imbere, uvuga ukuntu isi itagukunda ngo inagukundire abawe, wabaga i Kigali. Kigali yari irinzwe n’ingabo z’igihugu zirwana n’Inkotanyi zo zarasaga ziganisha i Kigali. Iyo ibintu bimeze gutyo, ugafata uruhande rw’urasa aganisha aho uri, uba urimo ugambanire abagombye kurinda aho uri. Nibyo bita ubugambanyi, kandi kubyumva nta mpamyabushobozi ihanitse bisaba. Ni ukuvuga ko rero kuba hari umusirikare w’igihugu urimo urasana n’Inkotanyi i Byumba, wowe urimo ukora uko ushoboye ngo Inkotanyi zigere i Kigali, uba urimo ugambanira uwo musirikari. Kuba Inkotanyi zari abanyarwanda cyangwa se abagande bavuga ikinyarwanda, ntibihindura icyo gikorwa. Ibindi byose ushobora kurimanganya byose, bishamikiye kuri iyi myitwarire yawe. Nkuko nabivuze ubushize, iyo uba uri muri Amerika ukitwara nk’uko witwaye mu Rwanda, Amerika iri mu ntambara; bari kugushyira muri Guantanamo Bay, ugasangira umuceri n’abatalibani, banabishaka bamwe muri abo batalibani bakajya bahengera nijoro bakakwivuriraho umugongo, dore ko nabonye ukeye.

Kuba ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bufite igitugu, butanubahiriza uburenganzira bw’abantu, ntibyaguhaga uburenganzira bwo kugambanira ingabo zirinze igihugu urimo. Gukomeza kwivovota, no kwiriza ntibikuraho iki gikorwa. Kuba utekerezako kukubwira ibi ngibi bigira umuntu umuhezanguni nabyo ni ugukangisha amarangamutima( chantage emotionel). Abantu bashobora gukunda igihugu kimwe bafite ibitekerezo binyuranye, ariko ubugambanyi bugira isura imwe gusa. Imyitwarire yawe kandi usangiye n’inkotanyi,nuko aho kwisobanura ku bivuzwe, wihutira gucira abantu imanza no kubita intagondwa. Ntawe utanga icyo adafite: Umuhango wo kwiyahura(hari kiri) ukorwa n’abagabo b’inyangamugayo bateshutse ku ntego yabo, nta muntu wamara gusoma ibi bijijisho n’amakabyankuru byawe ngo akubarire muri abo bagabo. Twese dukunda u Rwanda. Ruzubakwa n’ukuri, ntiruzubakwa n’ubujajwa.

No comments:

Post a Comment