Tuesday, September 23, 2014

HANO MUMUJYI WA GISENYI MUKABARI KITWA CALIBANA INKOTANYI IHARASIYE ABANTU BATANU BAHASIGA UBUZIMA

Mumasaha ya sakumi numwe zo muri ki gitondo cyo kuwambere tariki ya ya 22 Nzeri 2014

ABICIWE MUKABARI KA CALIBANA I RUBAVU
nibwo inkotanyi itaramenyekana izina yarashe amasasu yurufwaya maze yica abantu batanu barimo kwidagadura mukabari kitwa Calibana. Mubumvise kandi bakanabona uko byagenze batubwiyeko uwu mudsirikali warashe aba bantu yararimo kuvugako ngo interahamwe zisigaye zidegembya mugihugu cye zikaba ziigumya kumwishongoraho none akaba agiye kubigisha isomo batazibagirwa. Bakili mwibyo aba abaminjagiyeho amasasu yurufwaya ubwo erega abantu batanu binzirakarengane baba barahaguye. 
Umuyobozi wakarere ka Rubavu bwana Hassani Bahame ntawigeze ahagera kuruyumunsi kuko ngo yarari munama ariko umukozi akorana nawe ndetse na polisi bakaba ngo bamuhamagaye bakamumenyesha uko byagenze murako gace ayobora. Tumubajije uko yabonye ibyo bintu yatubwiye muraya magambo. "yemeje aya makuru ariko avuga ko ari muUbundi nama kandi sindabona uburyo ngera aho iryo shyano ryagwiriye ariko ayo makuru yayumvise." Bwana Hassani niko yabwiye ikinyamakuru cyacu. 
Tubajije umukujru wumutekano wa hano kugisenyi nawe yatubwiyeko ayo makuru yayumvise bakaba bagikurikirana uko ibintu byose byagenze akaba aribwongere kutumenyesha uko byifashe bamaze gukora iperereza. Mubyukuri ari Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Hassani Bahame nabahagarariye polisi muri Rubavu ntabyinshi batangaje kuko kuberako byabaye murukerera kandi umuyobozi akaba we yari mu nama yihutirwa.
Abaturage baturiye aho ayo mahano yabere batubwira ko mu karere ka Rubavu havugwa ko mu
umwe mubiciwe i Rubavu
rukerera kuri uyu wa mbere ari bwo humvikanye urusaku rw’ amasasu mu gihe ucyekwaho kurasa abantu batanu yari umusirikare wari wambaye imyenda ya gisiviri. Abandi bavugako ari inkotanyi bazi neza kandi imaze iminsi ikanira abantu ngo izabigisha isomo kuberako yarwanye ariko ngo leta ikaba itayitaho. Abandi bakavugako ari inkotanyi yahahamutse kubera amaraso menshi yabahutu yamenye haba mumajyaruguru za Ruhengeri na Gisenyi mugihe cya Songamana, muli Byumba ubwo yari yarafashwe nabaganda ndetse no muli Congo nkuko agenda yigamba uburyo yishe inzirakarengane zimpunzi zabahutu. 
Twagerageje kuvugana n’ umuvugizi wa polisi mu ntara y’ Iburengerazuba ntibyadukundira ariko turacyakomeza kugerageza turagenda tubagezaho amakuru dukurikije uko atugeraho. Tubibutse ko muri aka karere harumutekano muke cyane uretse kuba FPR irikurasa abantu kumanywa yihangu nkuko umukuru wa FPR yabibasabye ubwo aherutse kujya gutera ubwoba abantu bo mubushiru hamaze iminsi hanavugwa ishimutwa ryabasore babanyarwanda rikabije. Ese uri kugisenyi ahabereye aya mahano. Ngaho twandikire utangarize abandi banyarwanda uko byifashe kuyu munsi: hagandi77@gmail.com

1 comment:

  1. Muvandi gerageza kwandika ibintu byumvikana kandi biri mu murongo.iyo uvuga ngo inkotanyi yahahamutse n'ibindi nk'ibyo uba ushatse kuvuga iki?Ese amahame y'itangazamakuru urayumva?ahubwo se iyo wanditse ntunasoma ngo ukosore amakosa wanditse? reka tugirane inama,amagambo nk'aya arasesereza kandi anasebya igihugu cyawe. Gerageza kwandika koko nk'umuntu ufite ibyo ashaka kumenyesha abanyarwanda kandi kibafitiye akamaro.Umbabarire niba nkubwiye nabi nari ngendereye ko twagirana inama tukarushaho guha abanyarwanda amakuru nyayo kandi yizewe!

    ReplyDelete