Tuesday, September 9, 2014

Kwibuka, gusabira, kuririra ababyeyi bacu, ntawe tubisabira uruhushya, ntawe tubyakira uburenganzira Inyandiko ya Bizindoli Albert.

Albert Bizindoli

Nyuma y’aho umuhango wo kwibuka abacu bazize ubwicanyi bwo muri kudeta yo kuwa 5 Nyakanga 1973 ubereye, ndetse na mbere gato y’uko uba, nk’umwe mu bagize uruhare mu kuwutegura, numvise neza uburemere bw’icyo gikorwa, twe twari twateruye mu buryo bworoheje nk’umuhango usanzwe wo kwibuka, gusabira no guherekeza mu cyubahiro ababyeyi bacu tutamenye irengero ryabo. Abantu benshi batugaragarije ko bashimishimishijwe cyane n’icyo gikorwa. Ibi byagaragajwe n’umubare w’abantu bakitabiriye, kimwe n’inyandiko nyinshi n’amatelefoni twabonye by’abantu badushimira, kandi batubwira ko bifatanyije natwe. Ubutumwa bwabo bwari bumwe: kwamagana iyicarubozo ryakorewe ababyeyi bacu, kwamagana ubushake bwa bamwe bwo gusibanganya cyangwa se gupfobya ubugome ndengakamare bagiriwe, kwishimira ko enfin ukuli ku rupfu rwabo n’amariganya yajyanye n’itegurwa ry’iriya kudeta bishyirwa ahagaragara. Hejuru ya byose bishimiraga cyane ko ziriya ntwali zishubijwe umwanya wazo mu mateka y’igihugu cyacu. Hari n’abandi, usanga ariko nanone umubare wabo ari muke ugereranije n’abo navuze haruguru, bagaragaje ko batabyishimiye na gato.

Abo ndetse bakoze uko bashoboye ngo baburizemo iki gikorwa bakoresheje iterabwoba, cyangwa se gusebanya (gutesha agaciro).Abo nibo uwiyise Cyprien Mugisha abarirwamo, kimwe na mugenzi we (alter ego) wiyise Zédoc Bigega. Kuri Mugisha Cyprien ngo “Kwibuka intwari z’ U Rwanda mu buhungiro ni igikorwa cy’ubugwali” (Ikaze iwacu). Iyi nyandiko isa cyane, kandi isubiramo iya bwana Bigega yo kuri Musabyimana.be. Ibisubizo zigenerwa ni bimwe. Umuntu yabanza kwibaza, ariko nta kubitindaho, niba umugabo ujya ku rubuga yihishe inyuma y’amazina y’amahimbano agenda ahindagura, akiyitirira akarere katabaho, n’ishyaka rimaze imyaka 41 risheshwe, hari ubutwali arusha abandi, ku buryo yabaha amasomo. 

Mugisha uragira uti ntibyari ngombwa gukora kiriya gikorwa muri ibi bihe abanyarwanda bakeneye guhsyira hamwe ingufu mu rugamba rwo kubohora igihugu. Ukibutsa na none ko kudashyira hamwe aribyo byatumye amahano agwira u Rwanda. Nk’uko umwe muri bagenzi banjye yabayanditse akabibabwira mbere yanjye, ndangirango nibutse nshimangira ko ibirebana no kwibuka, gusabira, kuririra ababyeyi bacu, ntawe tubisabira uruhushya, ntawe tubyakira uburenganzira. Ni twe twenyine bireba mu mutima nama wacu. “Ntibyari ngombwa” twayimazemo imyaka isaga 20, tumara indi 20 tukiyirwaye. None byararangiye. Ubu biri mu maboko yacu. Nk’undi muntu wese wibuka abe. Tugaruke kuri iriya « argument » y’ubumwe bw’abanyarwanda, mukunze gushyira imbere muvuga ngo bubangamiwe n’iki gikorwa cyo kwibuka ababyeyi bacu. Iyo muvuga, mwandika biriya, ubutumwa muba mutanga ni uko Kwibuka abazize kudeta yo muri 73 ari intandaro y’amacakubili hagati y’abanyarwanda (un facteur de division) ! Niba ariko mutekereza uyu munsi, n’ejo niko muzaba muvuga. Uyu munsi nta bubasha mudufiteho ngo mutubuze kubibuka. Ejo urwo rugamba nirurangira, mufite ingufu zo kuducecekesha, muzabigenza mute ? Muzasibanganya ikibazo murandurana n’imizi abagikurura ? Nguko uko njye nsoma inyandiko zanyu, kandi si njye njyenyine. Ubumwe bw’abanyarwanda buzubakirwa ku kuli, kumenya no kwemera uko ibintu byagenze, gusabira imbabazi no gukosora amakosa yakozwe. Biriya mwe muzana byo gushaka gutwikira umupfu no guhishira umurozi, bizakwiza igihugu umunuko, kandi bitumareho urubyaro.

Twanasobanuye bihagije ko nta gice runaka cy’abanyarwanda twikomye, cyangwa se dufitiye inzika. Icyaha ni gatozi. Abatwiciye bafite amazina, barazwi. Ni bo bonyine tureba (kandi no kuribo nta rwango, nta nzika, icyo twifuza gusa ni uko abanyarwanda bamenya ukuli ku byabaye n’ababikoze). Abafite ukundi babibona, bashaka kubyitirira akarere kose, nibo bakurura amacakubili mu bana b’u Rwanda. Bafite inyungu zabo bwite cyangwa z’ababatumye baba bashaka kurengera. Ngo twabonye impozamalira, ntidukwiye kwibuka ! Ni byo koko ahagana muri 84/85, nyuma y’imyaka isaga 12 abacu bahotowe, ababyeyi bacu (les mamans) batumijwe mu biro by’iperereza i Gitarama, bamenyeshwa ko abagabo babo batakiriho bishwe na Lizinde, kandi basinyira ko bahawe impozamalira : Ama euro 1000 kuri buri mutwe wajanjaguwe, hakiyongeraho 100 kuri buri mpfubyi. Hari abantu benshi batugaya kuba twarafashe ariya mafranga. Ndabumva. Kuki twakiriye iriya miliyoni y’amafaranga hejuru y’ubugome ndengakamere, ubwirasi n’ikinyoma ? Impamvu y’ubukene sinyitindaho. Ni byo koko imiryango yacu yari yaratindahajwe, nyamara hari bamwe bifuje kudahabwa ayo mafaranga babonagamo ikiguzi cy’amaraso n’agasuzuguro. Babwiwe poliment, mais fermement ko bidashoboka kwanga impozamalira bahawe n’umubyeyi w’igihugu (sic). Abayanze (barahali) ni abavuze bati n’ubundi ntako mutatwishe, nta bwoba tukibafitiye.

Ngo kuki twahawe impozamalira tukaba twibuka ? 
Ariya mafaranga yagenwe n’urukiko nk’igihano leta ihawe kubera ko abantu bacu bahotowe n’abakozi bayo. Yari se ayo kudupfuka umunwa? Iyo umuntu wawe yishwe, urukiko rukakugenera amafranga y’impozamalira, biba bivuga ngo ntuzongere kumuvuga kumwibuka ukundi ?? !! Mudusobanurire.
Izo mpozamalira nta n’uwarukwiye rwose kuzivuga, ntabwo zari impozamalira koko (un signe de réconciliation et d’apaisement), kimwe nk’urubanza zakomotseho zari ikinamico rigamije gutanga umugabo no gushaka kwigaragaza neza mu maso y’amahanga n’abanyarwanda. Ibi ndabivugira ko:
  • Twagumye gutotezwa, twimwa amashuli n’akazi,Twimwe ibisigazwa byabo ngo tubishyingure mu cyubahiro,
  • Twimwe information zijyanye n’uburyo buri wese yapfuye n’igihe yapfiriye 
  • Twabujijwe fermement kugira umuhango dukorera mu ruhame ugamije kubibuka cyangwa se kubasabira. 
Hejuru y’ibyo byose ariya mafaranga nta gaciro na gato akwiye guhabwa. Icyali kigamijwe ni ukuyobya uburali. Nta bushake bwo kudufata mu mugongo, cyangwa se kudusubiza agaciro bwigeze bubaho. Iyo biba u Rwanda rwose rwari kubimenya. 

Ngo nta n’uwigeze atubuza kwibuka ?
Byarakozwe rwose, fermement. Maze murabitubuza n’uyu munsi, 41 ans après, nkanswe ba nyir’ubwite bakiriho, bafite ingufu ?! Kubibuka mu gihe cy’amashyaka menshi twarabyifuje; yewe twakoze n’inama à cet effet: yabereye I Kabgayi kuri Trafipro. Umutekano muke mu gihugu watumye tubyihorera.
Ngo nta ntwari ikwiye kwibukirwa mu buhungiro. Ibyo turabyemeranya rwose. Ndtese nongereho ko tutari dukwiye kuba mu buhungiro. None ko ariko bimeze ? Nkwibarize. Iyo I Bruxelles cyangwa se I Paris habaye imihango yo kwibuka abaguye mu ndege (6 avril1994), nabwo urahaguruka ugahagarara ukabyamagana, cyangwa hari abo uha uburenganzira bwo kwibukwa n’abo ubwima ?!!! Cyangwa bo nta butwali ubasangana ? Uranzura ugerageza kwerkana ko FPR iri inyuma y’iki gikorwa turimo. Ibimenyetso byawe ngo ni uko Alfred Gasana ukuriye zimwe mu nzego z’iperereza mu gihugu ari mubyara wa Albert Bizindoli na Maurice Niwese bateguye iyi mihango. 

Iki gikorwa cyateguwe n’abakomoka kuri ziriya nzirakarengane, cyangwa se abashakanye n’abana babo. Maurice ntabwo ababarirwamo, n’ubwo bigaragara ko urupfu rwa nyirarume, data, na bagenzi be, rwamubabaje cyane, akaba aharanira ko ukuli kwashyirwa ahagaragara, Kandi bagahabwa icyubahiro bakwiye. Donc ntitwari kumwe mu myiteguro. Naho Gasana Alfred ni mubyara wanjye koko. Mfitanye na we ubumwe butajegajega, bwa kivandimwe. Ariko ntibivuga ko ankoreramo, nk’uko ntajya ngerageza kumwivangira mu kazi. Uzanyarukire mu Bunyambili aho namaze imyaka isaga ibili ndi sous préfet wa kaduha (1995 -1997), bazakubwira ko Bizindoli akora icyo yavuze, kandi avuga icyo yatekereje, aribyo bivuze ngo nkora icyo natekereje. Icyo ugamije ni ugutesha agaciro no guteranya. Abanyarwanda baratuzi ntitubabwirwa. Bwana Mugisha Zédoc, ndagirango nanzure nkubwira ko kiriya gikorwa ari ingirakamaro, ahubwo nawe wari ukwiye kugishyigikira. C’est “un acte fondateur” yari ikenewe muri ibi bihe abanyarwanda bashakisha inzira yo kubaka umuryango ubabereye.

Ku muntu ureba kure, amaso ye ntagarukire ku byo areba imbere ye gusa, uriya muhango wabaye akanya ko kwibaza ku bintu byinshi by’ingenzi mu buzima bw’igihugu cyacu, no mu muryango w’abagituye. Koko rero kiriya gikorwa cyatanze umusanzu ugaragara ku myumvire y’ibibazo u Rwanda rufite muri iki gihe, no ku buryo bwo kubibonera umuti. Dore amwe mu masomo y’ingenzi wari ukwiye gufatanya n’abandi gutekerezaho:
  • U Rwanda ntiruzubakwa hari igice kimwe cy’abana barwo kigijweyo cyangwa se gishubijwe inyuma. 
  • Imyifatire y’abanyarwanda imbere y’ubwicanyi ni iyo kwibazwaho
Aho bigeze buri wese yakwiye gukanguka, akihanagura mu maso, akareba, agatekereza, maze agafata umugambi wo kwitandukanya n’abicanyi n’ubwicanyi ubwo ari bwose kabone n’aho bwaba bukorwa na abo yita abe, bukorerwa abo yita “abandi”. Ibikomere mu mitima y’abanyarwanda ni byinshi, biri henshi
Ni ingaruka z’ubwicanyi bwabaye karande. Nitwige gutega amatwi no kubaha akababaro k’abandi. Ibibazo by’amacakubiri ( Kiga /Nduga; Hutu/Tutsi). Abanyarwanda babaye ingwate z’amoko, uturere, bikoreshwa na bamwe ku nyungu zabo bwite, bakabikurururamo abaturage badafite aho bahuriye na byo. Abaturage bakwiye guhumuka. Igikenewe ni ibitekerezo by’ubwenge bitanga inzira yo gusohora abanyarwanda mu bukene n’ubujiji byabaye karande.


Albert BIZINDOLI, ce 4 sept 2014

No comments:

Post a Comment