Wednesday, September 24, 2014

RWANDA: SEGATWA ROBERT, PLACIDE NELLY NA REGIS FRANCOIS NYAMUHENDA BASHOBORA KUBA BARI MU MIRAMBO YAREREMBYE MURI RWERU.

BYAKUWE MW IKAZE IWACU
Ejo mu makuru ya BBC Gahuzamiryango, hatambutse inkuru iteye amatsiko cyane, yavugaga ko hari abantu baturutse mu Rwanda bagiye ari nijoro ku kiyaga cya Rweru, bagamije kujya gutaburura imirambo yari imaze iminsi ireremba mu kiyaga cya Rweru, nyuma leta y’Uburundi igategeka ko ishyingurwa. Abumvise iyi nkuru bose nta numwe washidikanyije, abari bagiye kwiba iriya mirambo ni abamaneko ba DMI, ubu bafite ubwoba ko bagiye kuvumburwa ku by’ubwicanyi bamaze iminsi bakora.
Gén James Kabarebe na Gén Patrick Nyamvumba nibo batumye Col Bahizi kujya kwiba imirambo mu Burundi
Gén James Kabarebe na Gén Patrick Nyamvumba nibo batumye Col Bahizi kujya kwiba imirambo mu Burundi
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu aturutse i Kigali, aravuga ko uriya mugambi wo kujya gutaburura iriya mirambo ari igikorwa cyateguriwe muri Minadef ifatanyije n’abacurabwenge bo muri Village Urugwiro, cyane cyane Tom Ndahiro na Albert Rudatsimburwa bo ubwabo bari bigiriye gutata aho imirambo yari yashyinguwe. Iki gikorwa rero ngo cyari kiyobowe naCol Théo Bahizi. Col Théo Bahizi niwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikari bya ba marines ba RDF, akaba nawe ari umuganda w’umufumbira, nka Jack Nziza.
Col Theo Bahizi, aha yari akiri Major
Col Theo Bahizi, aha yari akiri Major
Abanyarwanda bose bazi ukuntu Kagame we ku giti cye yivugiye ko uyu mwaka wa 2014 uzasiga ibara mu Rwanda. Ubu niko bimeze, utabibona nuko abyirengagiza. Kuva Kagame yatangaza ubu buhanuzi bwo gukungura, abanyarwanda benshi baburiwe irengero, abandi baricwa, none imirambo imwe yajugunywe mu mazi yaratembye iruhukira mu kiyaga cya Rweru mu Burundi. Reka tubibutse muri make abantu twagiye dutabariza ko bashimuswe kugeza uyu munsi bakaba bataraboneka:
  • Segatwa Robert: wafashwe akuwe i Gisenyi, yakoraga akazi mu by’ubwubatsi. yahamagawe n’umuntu wamubeshye ko amufitiye ikiraka. Ubwo hari mu kwezi kwa Mata 2014, kugeza uyu munsi nta kanunu.
  • Placide Nelly Tuyubahwe: wavanywe College Amie des enfants, aho yakosoraga ibizame bya leta 2012. Nelly yigishaga muri GS Cyabagarura i Musanze akaba yaravukaga i Nyabihu umurenge wa Rambura.
  • Regis Francois Nyamuhenda: washimuswe tariki ya 24 ukuboza 2013 na polisi, ubwo yari mu nzira ajya mu bukwe iwabo, ahahoze hitwa komine Mushubati i Gitarama.
Ubundi uyu musore yahoze ari umurwanashyaka w’ishyaka rya PSR, nyuma yaje gufungwa kubera yashakaga gutangiza ishyaka rye yari yise « Union Democratique pour le changement ». Icyo gihe yafashwe nyuma yuko yari amaze kubuzwa gutanga ikiganiro n’abanyamakuru ku Kinamba hafi yaho bari bafite urusengero dore ko nawe yari Pasiteri. Ibi byose byabaye kandi yari afite ibyangombwa yari yarahawe na RGB byo kuzakoresha inama y’ikubitiro. Mbere yuko ajya gukoresha iriya nama y’ikubitiro yari yabanje kwishinganisha muri minisiteri zitandukanye nka Minaloc, iy’umutekano, Police n’ahandi. 
Regis Francois Nyamuhenda, ashobora kuba ari mu mirambo yageze mu kiyaga cya Rweru
Regis Francois Nyamuhenda, ashobora kuba ari mu mirambo yageze mu kiyaga cya Rweru
Igihe yafatwaga ari kumwe n’abanyamakuru, bamwatse discours yagombaga kuvuga n’icyemezo RGB yari yamuhaye. Willy Ndizeye, meya wa Gasabo, ni we wari wamuhamagaye yanze kujyayo aza gutwarwa ku karere ku Ngufu. Nubwo rero nyuma yaje gufungurwa, ntabwo FPR yamuhaye agahenge, kubera ko tariki ya 24-12-2013, yashimuswe ubwo yari agiye mu bukwe iwabo i Gitarama. Ariko mbere yuko ahaguruka i Kigali hari umuntu wamuhamagaye ngo babanze babonane kuri Sonatube kuva ubwo ntawongeye kumuca iryera. 
Ababuriwe irengero ni benshi cyane ntitwabavuga ngo tubarangize, ariko nta wasoza iyi nyandiko atavuze abarwanashyaka ba PS-Imberakuri baburiwe irengero muri uyu mwaka:Iyakaremye Jean Damascène, Siborurema Eugène na Valens Nsabimana bashimutiwe i Kampala mu Buganda.
Hari kandi James Nigirente, umuyobozi wari ushinzwe ubukangurambaga mu mugi wa Kigali muri PS washimuswe arimo atembera mu mugi wa Kigali. Hari kandi Bazimaziki Damienwashimutiwe mu mugi wa Kigali, yari umurwanashyaka akaba n’umujyanama mu ishyaka PS Imberakuri.


Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment