Sunday, September 7, 2014

RWANDA SINGUTERA NJYEWE NDAGUTABARA KUKO NJYEWE NDI UMUCUNGUZI UKUNDA AMAHORO

Iyi nindirimbo abana babacuruzi baririmba kuri radio impala. Ikindi cyingenzi nakuyemo nkumuntu ukunda u Rwanda nuko iyi ndirimbo ari ikimenyetso cyuko abanyarwanda bahagurukiye kwibohoza byaba ngombwa ndetse tugatanga amaraso yacu ariko tugamije kubohoza abanyarwanda. Ibi byanteye kwibaza cyane kubanyamashyaka babanyarwanda. Ntabwo ndajyaho ngo nkikire ukuri kubera politiki ndagirango mvuge uko ukuri kuri. FPR ilimo kwitegura gutera urwanda ikintu babanjye nuguhuza impunzi zose zabatutsi aho zari ziri kwisi. Ikindi kandi abari bafite uburyo
ABANA BABACUNGUZI BA FDLR MULI DRC
bakoze kuburyo bafasha impunzi zitishoboye. Birambabaza cyane kubona abanyarwanda cyane cyane impunzi zabahutu ziba mubihugu bikomeye nka Amerika, Canada, UK,Netherland, German, France, Espagne, Italy, Australia, New Zealand, ndetse no mubihugu bya Africa aho abesnhi mumpunzi ari abacuruzi cg se nabakozi bakomeye bose bakaba ntakuntu bashizeho mugufasha impunzi zabahutu zili mukaga muli Congo ndetse no mubindi bihugu nka Kenya, Malawi, Zambia, Zimbabwe, Congo Brazzaville, Gabon, Centrafrica, Cameroun ndetse na South Africa. Inkotanyi kuva nambere zicyitwa inyenzi zashizeho ikigega cyo gufasha izindi mpunzi zabatutsi zabaga mubihugu binyuranye bya Africa babashiriraho ikigega cyokwigisha abana bimpunzi zitishoboye. birababaza cyane kubona kugeza kuyu mutnota abiyita abanyamshyaka ya politiki batarigeze batekereza numunsi umwe wo gushiriraho Fund cg se FOND yo gufasha abana bacu bimpunzi ziba zitagira kivulira.

Abesnhi bagize amahirwe mukwiga mwishuli rya Kabiria muli Kenya tuzi neza ko byatujijuye kandi bikadufasha kugirango duture muli Kenya. Abenshi twagarutse mu Rwanda tuzi neza icyongereza nigifransa aribyo byadufashije guhangana nabandi batutsi bari batahutse tukababonana akazi kuko twari tuzi ubwenge bwinshi kurusha abana binkotanyi. Ibyo nanibyo byateye umujinya bwana Kagame maze akagurira umututsi wumurundi kuza Kabiriya akigira directeri kuko yarazanye imfashanyo nyinshi kandi mubyukuri yarahawe ayo mafranga na Kagame kugirango amenye aho iyo mfashanyo ikomoka. Amaze kuhamenya yahise ajyanira amakuru Kagame maze Kabiria bahita bayisenya. Iki cyerekana ko Kagame arsuha abanyapolitiki babahutu kumenya agaciro kishuli kumpunzi zabanyarwanda. Byakumvikana gute ko twaba dufite hafi millioni yabanyarwanda babahutu bimpunzi kandi abagera kubihumbi 400,000 byimpunzi zabahutu baba mubihugu byateye imbere ariko akazi kanyu akaba ari ukurya nokunywa gusa mukaba mudashobora no gushiraho scholarship funds yibihumbi 5,000 byamadolari yogufasha abana bimpunzi bakabona uko bajya kwishuli ndetse byaba nangombwa bakaba bafashwa kwiga mumashuri yibihugu duturanye nka Tanzania, Kenya, South Africa, Zambia, Kinshasa kuko aribo bazafata ubuyobozi bwo kubohoza u Rwanda mugihe cyose abandi bazaba batagishoboye.

Iyo abana bari mwishyamba rya Congo wowe ukicara i Burayi cg Amerika ukarya za Hamberger warangiza ugasohozaho Coke abana bawe bakajya kwishuli nimodoka bagataha nindi ukarira igihe ushakiye ukabura ibitotsi kubera kubara amafranga na za credit cards wagombye kwiba ikibazo kimwe. Ese ubona uzasiga iki kwino si niba harabana bicirwa ninzara na Malaria mwishyamba rya Congo cg se bakaba badashobora kujya kwishuli nkabandi bana? Abahutu mwarasaze harigihe wavuga ngo ntabwo ariwowe wabajyanye mwiryo shyamba. Urwo ntabwo ari urwitwazo niba atari wowe iso yabigizemo uruhare. Kuko iyo abahutu bose baba maso ntabwo tuba dufite impunzi zabahutu barenga millioni hanze. Nuko ababyeyi bacu basinziye. Arik oicyo sicyo kibazo ikibazo ni abanyapolitiki babahutu aho bari hose bibuka ko Mbere yuko bavugako bashaka kubohoza u Rwanda bagombye kumanza bafasha impunzi ziba muli Congo mukubona imiti, ibyo kurya, ndetse nababishoboye kujya mwishuli. Niba mutarakina politiki yokuba twabona igihugu cyemera kuba cyafasha bamwe mubana bimpunzi ziri muli Congo kugirango bashobore kwiga mumashuri yaho nukuvuga ko nta politiki yanyu.

Iyo numvise iyi ndirimbo aba bana babacengezi baririmba binyibutsa ko harumuntu witanze akava US akajya kubonana naba bana maze akamarana nabo igihe. Iyo Bwana Romeo atitanga ngo ajye Congo asize inzu ye nziza mui America, ibyo kurya byiza, imodoka nziza ntabwo tuba ubu dushobora kumva aya majwi meza yabana bacu bari mumashyamba. None se abanyapolitki babanyarwanda birirwa bakaraga imidigi iyo muburayi naza amerika niki bakoze kugirango izi mpunzi zabanyarwanda babashe kumenyak ohari abandi babanyarwanda babazirikana mubibazo barimo. Reka mpere kuri bwana Rusesabagina. Ufite foundation ishinzwe ibintu bya humanitarian muri Africa nahandi kwisi. Kuki ufata imfashanyo ukayijyana nko muli Palestine cg se mubindi bihugu wiyibagijeko harabana babanyarwanda bagutegereje. Rukokoma nabambari be sinigeze mwumva mumanama yose agira haraho avuga uko abana bimpunzi abagombye kwiga. Ibyo bintu imunzi zidashoboye kubishira mubikorwa nukuvuga ngo politiki yacu iracyarwaye.

No comments:

Post a Comment