Saturday, November 1, 2014

ABATURAGE BA MUSANZE BATI:MUTUBWIRIRE PAUL KAGAME KO TURAMBIWE KUJYA TUJYANWA MUMYIGARAGAMBO KUNGUFU KO DUSHIGIKIYE BBC BYIMAZEYO

RUVUGIRIZA ABDAL, CYUVE

Nshuti nkunda zu Rwanda nabmwe banyarwanda banyarwandakazi mwongeye kwirirwa. uyu munsi mbandikiye mvuye mumwigaragambyo twajhyanywemo kungufu nubutegetsi bwa RPF ibifashijwemo na Mayor wa Musanze ukomeza kwikundishwa kubutegetsi bwa FPR kugirango abone amaramuko. Dore ba nyumbakumi nizindi ntore zaramutse zirukanka mumihana yacu ngo nitujye m,umyigaragambyo ubwo rero nitutajyayo ngo FPR irongera itwice umusubizo nkuko yabidukoreye muri mirongwicenda na karindi ndetse numunani. 

Dore uko byagenze ubwo nari nabyukiye hano za Muhoza mu Ruhengeri maze nsanga zamburaburyo zitwa abamotsi ba FPR aribo local defense intore zirikumwe nabapolisi zirigutangira abantu bari baremesheje ibirayi muruhengeri ngo nibabibitse nimitwaro yabo yose maze ngo bajye mumyigaragambyo. Muri make rero nashakaga kubwira ikinyamakuru cyanyu kugirango kitubwirire BBBC ibi bikurikira. BWANA ABAKOZI BA BBC AHO MURI HOSE KWISI MUMENYEKO ABANTU BO MUMAJARUGURU TUTIGEZE TUJA MUMYIGARAGAMBO YO KWAMAGANA BBC KUBERA FILM KUKO TWE ABANYESHURI TWABASHIJE KUYIBONA TWARISHIMYE CANE KANDI MUKOMEREZE AHO MUZAZE TUBEREKE NICOBO CO FPR YAHAMBYEMO ABANTU MURI 1997 UBWO YICAGA ABANYARUHENGERI. ICO COBO KIRIHANO MUGIHORO CA NDABARASA. MUZAZE MUGIKOREHO INDI FILM. 

Muri makeya rero ntabwo rwose twamagana BBC Inkotanyi nizo zaduhinzemo ubudehe zitubuza amahoro zidukangisha kutwica ngo niba tutagiye mumyigaragaragambo. Nkuko mubibona kumafoto twari imbarwa gusa kuko abandi bahisemo kwirukanka barigendera kuko turambiwe ubutegetsi bwabicanyi. Iyo baba barimo kuduhamagarira kwamagana Kagame ho ntaniyonka iba yasigaye. Ababona ifoto yanjye hano rwose mumbabarire nafatiwe hafi ya stade kungufu nigiriye guhahira abana ubwo bampa igipapuro ngo ninikorere njye kwamagana BBC. MUTUBWIRIRE BBC KO DUKUMBUYE URUNANA, BUSHOMBI, NA KAKWANZI NDETSE NA MUGENI. MUTUBWIRIRE BBC KO ABANYARUHENGERI TUTIGEZE TWEMERA FPR KANDI TUZANAPFA TUTAYEMERA. YATWICIYE ABANA ABANDI IBAHEZA ISHYANGA NTANAHAMWE TUZIGERA TUYOBOKA KAGAME KUKO ABAHUNGU BE BATUMARIYE IBIGORI MULI 1991 MAZE BAKADUTEMERA INTOKE MURI 1997.

Nmwe muze kwirebera aya mafoto yuko balimo kuterekana ko twamagana BBC koko murabona tubyishimiye nka za nyatsi ziyo iwanyiu i Kigali? Abanyarwanda barambiwe iyingoma kandi twibaza igihe ki muzaza kuducungura ko twese twashize. DORE AMAFOTO YUKO BATUJYANYE BUNYAGO AHO KUTUREKA NGO DUHAHIRE ABANA FPR YICISHIJE INZARA. ABATUBONA KWAYA MAFOTO MUTUBABARIRE IYO NIMITEKAMUTWE YA FPR NABAMBARI BAYO BAKOMEJE KUDUFATA BUGWATE.




INKOTANYI YARIDUSHOREYE NIMBUNDA KUGIRANGO DUKORE IBYO FPR ISHAKA

No comments:

Post a Comment