Wednesday, November 26, 2014

FDLR IRAKANGURIRA IMPUNZI NABANYARWANDA AHO BARI HOSE KWISI NO MU RWANDA KO NTAMUNTU YABATUMYEHO KO AHUBWO MUGOMBA KWEGERA ABAYOBOZI BAYO MUTURANYE BAKABAGEZAHO AMAKURU

ITANGAZO RYA FDLR RIKANGURIRA IMPUNZI N`ABANYARWANDA BOSE KWIRINDA UBUCABIRANYA BWA BAMWE MU BANYAMASHYAKA YO HANZE ARWANYA UBUTEGETSI BWA KIGALI BARI KWIFASHISHA MU KUBACAMO IBICE NO KUBARANGAZA BABAKA IMISANZU.
IBENDERA RYA FDLR RIFITE AMABARA NKAY IBENDERA RY URWANDA RYA REPUBLIKA
Aha twabibutsa itangazo Bwana TWAGIRAMUNGU Faustinyihutiye gushishimura ngo bamwe mu bayobozi ba FDLR nibishyikirize inkiko kugira ngo Kigali ikunde ishyikirane ngo cyangwa izo mpunzi batazirasa.  None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU kandi aza no kwifatanya na FDLR ?  Ibyemezo byo kwitandukanya n`uwo munyapolitiki byashimwe n`Abanyanyarwanda benshi bifuza amahoro arambye mu gihugu cy`u Rwanda ndetse no mu karere kose.

IBENDERA RYU RWANDA NICYO RISOBANURA:
UMUTUKU UVUGA AMARASO YAMENYWE NINGOMA ZABAMI ZIKURIKIWE NINGOMA YA FPR
UMUHONDO UTWIBUTSA AMAHORO TUGOMBA GUHARANIRA BYABA NGOMBWA TUKAPFIRA
ICYATSI KIKATWIBUTSA AMAJYAMBERE TUGOMBA GUSHYIGIKIRA


26 novembre 2014
Mu mezi macye ashize, ibitangazamakuru byinshi bikorera mu kwaha kw`ubutegetsi bwa Kigali byatangaje amakuru menshi ko Umuryango w`Abibumbye ugiye kuzarasa inzirakarengane Impunzi z`Abanyarwanda ziri muri Congo DRC. Abayobozi bamwe b`amashyaka ya opposition akorera hanze basamiye hejuru izo nkuru z`ubugambanyi bagwa mu mutego w`ubutegetsi bwa Kigali ubwo bagaragazaga uruhare rwabo mu gushaka gusenya FDLR.  
fdlr
Abanyarwanda benshi kandi banyuranye bakunze kugaya ibindi bitekerezo byagiye bitangazwa na Nyakubahwa Padiri Nahimana Thomas Perezida w`ishyaka ISHEMA ku byerekeye n’imvugo ze agenda ababwira ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR, mu gihe impunzi  n`abandi Banyarwanda bategereje kubona umurongo utomoye ubuyobozi bw`ishyaka FDLR  rifitiye Abenegihugu babujijwe uburenganzira ku gihugu cyabo.
Kubera ibyo byose byakomeje gushyira impunzi mu gihirahiro hakaniyongeraho ibihuha bikwirakwizwa n`inyangabirama hirya no hino mu mpunzi, Ubuyobozi bwa FDLR buboneyeho gutangariza Impunzi z`Abanyarwanda zose ibi bikurikira:
1. Kuva  ziriya nkuru  ko FDLR izaraswa zakwiragira, bamwe mu bayobozi b`amashyaka yo hanze barimo barazenguruka cyangwa bagakwirakwiza mu mpunzi amagambo yo kuzicamo ibice bazibeshya ko batumwe na FDLR kuganira nabo ku bibazo ifite muri iki gihe.
2. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda aho ziherereye ku isi hose ko itigeze ibatumaho abanyamashyaka abo aribo bose. Murasabwa rero kubima amatwi ahubwo mukegera inzego za FDLR zibegereye kugira ngo mubone amakuru y`imvaho. 
3. FDLR iributsa Impunzi zose ko intumwa zayo ibatumaho ari izifite ubutumwa bwanditse kandi bufite ibirango by`ishyaka (mandate/lettre d`accreditation) bibemerera kuyihagararira mu bihugu  mutuyemo.
4. FDLR iratangariza impunzi z`Abanyarwanda n’abari mu Rwanda bose muri rusange ko ihagaze neza mu nzego zose.
FDLR izakomeza kwita ku mutekano w`impunzi yiyemeje kurinda no gukora ibishoboka byose ngo zitahuke mu Rwanda zidapfukamye kandi n`amahoro arambye aboneke mu gihugu cyacu no mu karere giherereyemo.
IBENDERA RYA NDI UMUNYARWANDA RYEREKANA KO TUGOMBA GUHARANIRA KWIBOHOZA

Mugire amahoro y`Imana.
 Bikorewe I Walikale, 26 Ugushyingo 2014
 Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa FDLR  
Gen. Maj. Byiringiro Victor 

No comments:

Post a Comment