Thursday, November 27, 2014

UMUHANUZI SGT NSABAGASANI DOMINIC YASHIMUSWE NA AMBASADE YU RWANDA MU BUGANDA

Jul 5th 2012, 22:23


Itohoza ryakozwe n' Ikinyamakuru Umuvugizi rigaragaza ko ishimutwa rya SGT Nsabagasani Dominiko wari umaze igihe ahanurira Perezida Paul Kagame ko ingoma ye y'igitugu igiye kuvaho , ryakozwe na Lt.Col. Burabyo James afatanyije na Ambassade y'u Rwanda muri uganda ,uwo Lt Col Burabyo akaba ariwe uyoboye ibikorwa bya gisirikare muri Ambassade y'u Rwanda muri Uganda.
Gasasira , Sweden .
editor@umuvugizi.com

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Gen Mugambage Frank .
Col. Burabyo James akaba ari cyo gikorwa cyambere kigayitse akoze kuva yagera i Kampala dore ko azwi kuri iyo ngeso y'ubwicanyi no gushimuta abantu, kandi akiri mu Rwanda akaba ari we bakoreshaga koreka imbaga y'inzira karengane afatanyije na Lt. Col. Karangwa John .
Amakuru atugeraho na none akaba yemeza ko icyo gikorwa kigayitse cyo ugushimuta Nsabagasani, Ambassade y'u Rwanda muri Uganda yakigezeho ari uko ikoresheje umupasteur witwa Rwizihirwa John Maso uyoboye Itorero"Isoko Ibohoye", wamaze gusezeranya ubukwe bwa Anna ukora mu biro bya Perezida wa Uganda ku itariki ya 30/06/2012, bwarimo Gen. Mugambage Frank n'abakozi ba Ambassade, aho kujya aho bari bwakirirwe, uwo mupasiteri Maso agafatanya n'ibisumizi bya Kagame biri muri Ambassade abijyana iwe, ari nabwo yahamagara Nsabagasani ngo aze amuhe amafaranga bahita bamufata baramunyereza.
Umugore wa Sgt Nsabagasani aho yari ari kuri Polisi ya Uganda ikorera Old Kampala uyu munsi, yariraga cyane ari nabwo yatangarije abari aho ko inzego za Kagame ari zo zashimutse umugabo we .
Umuvugizi wavuganye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda , Gen Mugambage kuri telefoni ye igendanwa, mbere yuko dutangira no kumubaza ikibazo twamubazaga , tutaranavuga amazina y'umuntu washimutswe, cyangwa ngo tumubwire icyo tumuhamagariye, adutangariza muri aya magambo "Gasasira numvishe warabaye undi muntu , nta bucuti dufitanye genda ushakishirize uwo Nsabagasani Dominique ahandi cyangwa ukore icyo ushaka " .
Umuvugizi ukaba uzakomeza kubagezaho iby'ishumutwa ry'uwo muhanuzi Sgt Nsabagasani Dominique mu minsi itaha .

No comments:

Post a Comment