Wednesday, December 17, 2014

LETA YU RWANDA IBABAJWE NURUPFU RUTUNGURANYE RWABAMWE MURI MANEKO ZAYO ZAGUYE MUMPANUKA YABEREYE I TEXAS HO MURI AMERIKA






Nhare on facebookShare on twitterShare on emailShare on printMore Sharing Servic

By Nkuranga Jack

Leta y’u Rwanda yababajwe bikomeye n'abamaneko bayo baguye mumpanuka muri Amerika kandi ababizi neza bakaba bemezako aba bana babanyarwanda bari mwitsinda rishinzwe gutanga utuzi twa Munyuza kubantu batavuga rumwe na leta ya FPR ndetse nimpunzi zabahutu baba mukarere ka Texas ho muli Amerika



Louis Mushikiwabo 
Leta y’u Rwanda iravuga ko yababajwe n’impanuka y’imodoka yabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igahitana umunyarwanda nabandi bagera kumunani bagakomereka. Aba banyarwanda kubantu bari babazi balimo abanyeshuri nabandi bantu bajyanywe muri USA na leta yu Rwanda ibinyujije muri HCR nkimpunzi ariko bakaba arabasirikali ba FPR.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere muri Leta ya Texas,  aho umunyarwanda witwa Kabera Lynka yapfuye abandi umunani barakomereka. Kubazi uyu mugabo neza nuko ngo yaramereye nabi abatutsi nabahutu bimpunzi babaga muri ako karere ka Texas cyane cyane abatutsi bari muri RNC nabahutu bimpunzi muri rusange. Akaba yazengurukaga Texas yose ajya za Abilene, Fort Worth, Amarillo, Grand Prairie hose ahashakisha abana babanyarwanda bahunze ingoma yabicanyi bahano ikigali ariko akaba yarafite mission ikomeye yo kujya atanga utuzi twa Munyuza kubanyarwanda bamagana ingoma ya Kagame.

Uru rupfu rwuyu maneko rero wa FPR rwababaaje FPR cyane kuburyo babinyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louis Mushikiwabo, yavuze ko iyi nkuru ibabaje.Kandi koko nimugihe kuko ngo aba banyarwanda bari muri mission simusiga yo guhitana abanyarwanda bimpunzi zabahutu nabatutsi baba muri RNC babarizwa muri leta ya Texas. Nkuko umuntu wacu warubazi neza kandi utashatse kwivuga izina yabitubwiye kumuronko wa telefone agira ati: "Aba bantu twari tumaze iminsi tubikanga kuko abantu bacu bari baratwiciye igisho kuko ngo batarimo kugenzwa na kamwe. Muri ino accident kandi harimo babantu bingeri zose bakorera FPR hano muri USA bamwe nabanyeshuri hano Texas abandi bigizei mpunzi baje mumazina namadosiye yabanyamurenge. "

Naho umuvugizi wa leta ya FPR uzwi hano i Kigali nka NYIRAKIDIBIRI cg se Mushikiwabo we yagize ati "Birabaje kandi ntibyoroshye kuba abana b’Abanyarwanda umunani bakoze impanuka ikomeye muri Fort Myers i Texas muri iki gitondo, umwe agapfa.”

Tubibutse ko mukarere ka Texas hamaze kuzanwa impunzi zirenga ibihumbi 100 byabatutsi baza nkimpunzi bagatuzwa muduce twa Abilene, Amarillo, Grand Prairie, na Fort Worth. Ariko abenshi murizi mpunzi nabahoze ari abasirikali ba FPR babademob Kagame yagiye yandikisha nkimpunzi zabanyecongo maze bakajyanwa muri US nkimpunzi zabanyamulenge ariko mubyukuri ari ba maneko bashinzwe kwica impunzi zabahutu nabatutsi baba muri RNC hakoreshejwe uburozi bita utuzi twa Munyuzu. Koko ibihembo byibyaha nurupfu. Mugihe aba bakirwariye mubitaro iyo muri Texas impunzi zabanyarwanda ziraba zihumetse. 

1 comment:

  1. Babonye urubakwiye: le prix du péché, c'est la mort. Uwapfuye we uwo nyine yapfuye ari umwicanyi. Ubutabera bwa data wo mw'ijuru ntibubera, azishyura ibyaha by'ubwicanyi yakoreye cyangwa yagombaga gukorera abana b'u Rwanda. Abakomeretse bibabere isomo, bihane, bave mu bwicanyi n'ubugambanyi, bitandukanye n'agatsiko k'abicanyi. Bamenye ko iminsi y'agatsiko ibaze kandi ko kazarimbukana n'abakozi ba ko bose.

    ReplyDelete