Wednesday, January 7, 2015

INGOMA YA PAUL KAGAME YATEWE UMUSONGA NUKO SADC ILIMO GUTEGURA IBIGANIRO KUKIBAZO CYA FDLR MURUKU KWEZI KWA MUTARAMA 2015

by Amina Shyirakera

Icyari cyiswe urugamba kivuyemo ibiganiro, ibyo kurasa FDLR birikugenda bikendera bikaba ubu bibayemo ibiganiro kandi akaba aribyo bibabaje FDLR. Nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Leta ya Congo hamwe na MONUSCO ko urugamba rwo kwambura FDLR intwaro rwatangijwe ku mugaragaro kuva ku itariki ya 3 Mutarama, kuri ubu noneho hagiye kubaho inama izahuza abayobozi b’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika baziga ku kibazo cy’iri shyaka ryabanyarwanda kandi riharanira kubohoza abana bu Rwanda.

Amakuru atangazwa na jeuneafrique, avuga ko hagati muri uku kwezi kwa Mutarama 2015, aribwo izo nama zizakorwa (tariki ya 15-16 Mutarama) ikaba iziga ku kibazo cyishyaka nyarwanda rya FDLR yavuzeko itazashyira intwaro hasi mugihe cyose umutekano wayo utubahirijwe iyo nama ikazabera muri Angola.

JPEG - 36.9 kb

Jacob Zuma, Perezida wa Afrika y’Epfo
Perezida wa Afrika y’Epfo, Jacob Zuma ari na we ushinzwe ibibazo by’umutekano mu muryango wa SADC yavuze ko nta gushidikanya ko FDLR itashoboye kubahiriza ibyo bari bemeje byo gushyira intwaro hasi bakajyanwa mu nkambi i Kisangani aho bazava bataha mu Rwanda. Anavugako ibi byatewe nuko ntangambi zicunga umutekano wa FDLR zari zashirwaho.
Perezida Zuma yakomeje avuga ko mu bantu bari hagati y’ 6500 na 8000 babarurwa ko aribo bagize umutwe wa FDLR, abagera kuri 337, aribo bamaze gushyira intwaro hasi abandi ko banangiye imitima yabo ariko ko bagiye gusasa inzobe bashaka umwanzuro w’iki kibazo cyugarije akarere kose.
Akomeza avuga ko umuryango wa SADC wakoze ibyo wagombaga gukora ndetse uzanakomeze gushakira hamwe n’indi miryango cyangwa ibihugu, umuti w’ikibazo kuko FDLR ari abanyarwanda kandi amahanga yagombye kurebera hamwe ukuntu yafasha FDLR gushikirana na leta ya FPR mu Rwanda.
INGABO ZA FDLR AHO ZIRI MUMASHYAMBA
Kubera ibi zimwe mungirwabasesenguzi mu bya Politiki hari aho bagera bakagwa mu rujijo ndetse bakanemeza ko ikibazo cya FDLR hari abagifitemo inyungu dore ko na raporo za Loni zagiye zibigaragaza. Igiteye FPR agahinda cyane nukuba igihugu cya Congo kigaragaza ko ntacyo FDLR igitwaye ahubwo ko FPR ariyo iteza ibibazo muraka gace knadi DRC ikaba yaragiye itungwa urutoki n’ubwo bwose abaturage bacyo ari nabo bavugwa cyane ko bahohoterwa.
Raporo za FPR niza ONU zikorwa bashigikiye FPR nka Clinton FOundation na ENOUGH PROJECT byerekana ko zagiye zigaragaza ko igisirikare cya Congo FARDC kigizwe na bamwe bo muri FDLR ndetse ko n’ubucuruzi babukorana hagati yabo, Tanzaniya ikaba inzira icamo ibicuruzwa byabo bijya mu Burayi n’ ahandi, ko Iki kibazo kizagorana kukibonera umuti kuko hari benshi bagifiteho inyungu.Loni ikaba yatangaje ko igiye gusohora urutonde rw’abakingira ikibaba uyu mutwe.
Kuva mu mwaka wa 2013, nyuma yo gutsindwa kwa abtutsi bibumbiye mumutwe wa M23 byagiye bitangazwa ko FDLR igiye kwamburwa intwaro ndetse ko hanateguwe ibitero ariko nyuma ntibikorwe ahubwo bikagabwa ku zindi nyeshyamba harimo ADF/Nalu yo mu gihugu cya Uganda, n’izindi.
Ubuyobozi bwa FDLR bushyigikiwe n’indi mitwe ya politiki irwanya Leta y’u Rwanda bwatangaje ko icyo bagamije ari ibiganiro kugirango batahe mu Rwanda ariko Leta y’u Rwanda yo ikaba yaratangaje ko nta biganiro yagirana nabarwanirira kubohoza abahutu.
JPEG - 66.9 kb
BAMWE MURABA BASORE BATAHUTSE BAHISE BABURIRWA IRENGERO BAKIGERA MU RWANDA.

Ku ruhande rw’umuryango w’abibumbye n’indi miryango cyangwa abakuru b’ibihugu harimo na Leta zunze ubumwe za Amerika bagiye bashishikariza abatsimbaraye banga gushyira intwaro hasi ko babishyira mu bikorwa bakajyanwa mu nkambi Kisangani bakazahakurwa bataha mu Rwanda. Ariko FDLR nabandi banyarwanda besnhi ntabwo bemera ibi kuko ari umugambi wa FDLR wo kwica abarwanyi ba FDLR nibaramuka bageze mu Rwanda nkuko babigenje mumyaka yose bamaze bategeka u Rwanda abahutu besnhi babaye ibitambo. Abavuye muri FDLR bakishira munkotanyi bicujije impamvu babikoze batagishoboye kuhivana.
Nkuko tutahwemye kubivuga umwaka wa 2015 ugomba kuba umwaka uhamagarira abasore ninkumi bu Rwanda mukwitangira igihugu cyabo.

2 comments:

  1. Intambara irasenya, irica, iyogoza byose. twese twamaganiye kure imigambi yo kurasa ku bana b'u Rwanda. abanyarwanda bari mu mashyamba muri Kivu (est de la RDC) ni abavandimwe bacu, ni bene kanyarwanda, bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo mu cyubahiro gikwiriye abana b'u Rwanda. Isi yose imenye ko kubarasa ho bizaba ari ikosa tutazababarira abategetsi b'isi cyane cyane ONU yo ikingira ikibaba ubutegetsi buyobowe n'abicanyi ruharwa. Amarika n'u Bwongereza bisubize amaso inyuma maze bobone amakosa byakoze bishyira ku butegetsi umwicanyi ruharwa PK. Rwose tuziko amakosa abaho kandi ko ikibi ari ukuguma mu makosa. Dusabye ibyo bihugu bibiri byashyize PK ku butegetsi kumukuraho nta maraso amenetse hanyuma tugatangira gahunda ihamye y'ubumwe n'ubwiyunge mu bana b'u Rwanda. Twese duharanire kuvugisha ukuri ntiturebe amoko tuvukamo ahubwo turebe uko twasaranganya mu mahoro umurage Imana yaduhaye ariwo ''U Rwanda''. Twamagane abahezanguni bashyira imbere inyungu zabo bwite.

    ReplyDelete
  2. Byanze bikunze Paul Kagame agomba gushyikirana na FDLR. Imana izi akarengane bariya bana b'abanyarwanda bahuye na ko kandi ibafiteho imigambi nk'iyo yari ifitiye abayisiraheri mu Misiri. Nsabye ko bose bakomera ku masengesho niba haba harimo abahezanguni Roho Mutagatifu akabagenderera bakumva ko umwanzi wabo atari umututsi ahubwo ari uwo ariwe wese ufatanya na Kagame gutatanya abanyarwanda no kubica kubera ibitekerezo byabo byiza byubaka imitima y'abana b'u Rwanda. Umwanzi w'abanyarwanda ni umuntu wese uburizamo ubumwe n'ubwiyunge nyakuri bw'inyabutatu nyarwanda. Twese twamagane abahezanguni abo aribo bose.

    ReplyDelete