Saturday, February 21, 2015

DRC:Kuki Monusco ikomeje guhishira ubwicanyi bwa RPF ikora muri Kongo

BY DAVID NTWALI
Kuri tariki ya 14 z’u kwambere 2015, FPR yitwikiriye Ijoro iza kurasa no gushimuta impunzi zo muri Kongo,  ziri ahitwa Kateku hafi ya localité BULEUSA. Aba bacengezi ba RDF baje mu camion FUSO bakodesheje kungufu umuturage w'umukongomani ku mafaranga $100. Maze basanga ABACUNGUZI bazirinda bari maso maze bazibuza kugera kumugambi wazo. Kubera isoni n'ikimwaro, RDF bahise basubirayo nuburakari maze batangira kwica inzirakarengane z’abakongomani harimo umwana w'umukobwa muto cyane witwa KAHINDO Clarisse mwene MUHINDO Bwakiroro na Nyina KABUO bamuteye ibyuma. Ibi si ubwambere aba bicanyi bakoze ibikorwa nkibi kuko mu myaka  20 ishize, FPR inkotanyi yaranzwe no kumena amaraso aho inyuze hose. Bikaba ari nayo mpamvu ubu hapfuye miliyoni 8 zirimo impunzi ndetse n’abakongomani. Bukeye bwaho MONUSCO yaje kwirebera n’amaso ibyabaye irumirwa, umwana arashyingurwa maze MONUSCO nayo yifatanya nabo gushyingura.
MONUSCO IKOMEJE KUGAMBANIRA IMPUNZI ZABAHUTU NGO ZITSEMBATSEMBWE
Birababaje kubona FPR kugeza magingo aya irangwa no kwica aho inyuze hose yica impinja ,abadamu   abakecuru n’abasaza.Nonese uyu mwana rwose yazize iki? Ikindi kibabaje ni uko MONUSCO ibi byose yabibonye ikicecekera. Kimwe nibindi byose international community nka UN izi ko byakozwe nka Genocide y’abahutu ya UN Mapping report kugeza nubu banze gushyira hanze.
Ndagirango mbibutse ko hariya KATEKU ariho SADC yakiriye bwambere intwaro za FDLR muri ya gahunda yo kurambika intwaro hasi. Ibi bikaba byerekana ko leta ya Kigali FPR ntawe itinya ari nayo mpamvu yasuzuguye SADC ikajya gutera iki gitero hariya KATEKU. Gusa imigambi yabo ntiyashobotse kuko ABACUNGUZI bahora bari maso naho ubundi impunzi z’abanyarwanda zari kuhasiga ubuzima ari nyinshi.
ABAHUTU BABANYARWANDA NABANYEKONGO BIRIRWA BAHAMBA KUBERA UBWICANYI BWA FPR 

Umwanditsi, David Ntwali







No comments:

Post a Comment