Saturday, February 21, 2015

KIGALI: KUNDWA DORIANE NIWE WAHAWE IKAMBA RYO KUBA MISS TUTSI-RWANDA 2015


MISS TUTSI 2015 KUNDWA DIRIANE AMAZE KWIMAKAZWA NA RPF
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gashyantare 2015 nibwo habaye ibirori bya nyuma by’amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 byabereye muri Kigali Serena Hotel, ikamba rikaba ryegukanywe na Kundwa Doriane wasimbuye kuri uwo mwanya Miss Akiwacu Colombe wari Miss Rwanda 2014.
Ibi birori byaranzwe no gususurutsa ababyitabiriye hifashishijwe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye, abahanzi nka Danny Vumbi, Jules Sentore, Hope watwaye igihembo cya Tusker Project Fame 6 n’abandi batandukanye bakaba bashimishije cyane abitabiriye ibi birori byari bibereye ijisho.
Kundwa Doriane niwe wabaye Miss Tutsi Rwanda 2015


Nyuma y’uko abakobwa 15 bahatanaga bari bamaze guca imbere y’akanama nkemurampaka bagasubiza ibibazo babazwaga, hatangajwe urutonde rw’abakobwa batanu bakomeje muri aya marushanwa abandi 10 barasezererwa. Abo batanu bakomeje bari Mutoni Balbine, Kundwa Doriane, Akacu Lynka, Mutoni Fiona na Umutoni Vanessa Raissa nabo basubiye imbere y’akanama nkemurampaka aho bagombaga gusobanura umushinga buri wese yumva azakora naramuka abaye Miss Rwanda 2015.

Uyu mukobwa Balbine wabaye igisonga cya kane ni nawe wabaye Miss High School 2014 
Nyuma y’uko buri wese asobanuye umushinga azakora naba Miss Rwanda 2015, hari hategerejwe umukobwa ugiye kuba Miss Rwanda 2015, biza kurangira Kundwa Doriane yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka, akaba azahabwa ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya, amafaranga asaga ibuhumbi 700 buri kwezi mu gihe cy’umwaka, gutemberezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda mu ndege ya Akagera Aviation, gutemberezwa mu bihugu bitandukanye i Burayi n’ibindi bitandukanye.
Fiona wabaye igisonga cya gatatu yemeje benshi mu gusubiza


Uretse uyu Kundwa Doriane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2015, igisonga cye cya mbere yabaye Uwase Vanessa Raissa , igisonga cya kabiri aba Akacu Lynka, igisonga cya gatatu aba Mutoni Fiona , naho igisonga cya kane aba Mutoni Balbine, bose bakaba bambitswe amakamba yabo banashimirwa uko bigaragaje dore ko muri uyu mwaka byagaragaye ko abakobwa bari bafite uburanga ari benshi kandi ari abahanga. Ihozo Sabrina kandi yabaye Miss Photogenic, Miss Popularity aba Kundwa Doriane, Miss Heritage aba Bagwire Keza Joannah, naho umukobwa uzi kubana kurusha abandi (Miss Congeniality) aba Gasana Darlene.
DORE BYOSE UKO BYAGENZE MU MAFOTO:





















































PHOTO: Jean Chris Kitoko

No comments:

Post a Comment