Monday, February 9, 2015

Kunyomoza inkuru SHIKAMA yanditse ku mugabo wanjye Jean Marie Vianney Minani



Uwimanzi Claudine
Mbere yuko ngira icyo mvuga kuri iyi nkuru nagira ngo mbanze nibwire abazasoma iyi nkuru yanjye. Nitwa Uwimanzi Claudine nkaba mfite impamyabumenyi ya Kaminuza y’ikiciro cya kabiri (Licence) mu bijyanye n’Imibarire y’abantu (Sociologie) ndubatse nkakaba narashakanye na Minani Jean Marie Vianney   dufitanye abana 3 .  Nyuma yo kubibwira muri make reka nyomoze ibikubiye mu nkuru iherutse kwandikwa n’uwitwa  UDAHEMUKA Ericigatangazwa mu kinyamakuru  SHIKAMA cyo kuri internet (http://shikamaye.blogspot.de/2015/02/isesengurampamvu-iperereza-nigisirikari.html) cyane cyane ndibanda kubyo bamvuzeho no ku birebana  n’ubuzima bwite bw’urugo rwacu . Mpisemo gushyira iyi nkuru mu itangazamakuru kugira ngo ngaragarize abanyarwanda ko hari ibinyamakuru bimwe na bimwe  abanyarwanda bashobora kwibeshyaho bibwira ko ibyo bitangaza ari ukuri.
Kandi mbanje gusaba ikinyamakuru SHIKAMA ko kubw’Impamvu y’uburenganzira bwo kubeshyuza inkuru nayisaba gutangaza inkuru yanjye mu kinyamakuru SHIKAMA ntacyo bahinduyeho.
1.     Ku ngingo yo gushyingirwa kwa MINANI Jean Marie Vianney n'imibereho ye mu rugo: Namenyanye n’umugabo wanjye ahagana mu mwaka wa 2000 duhuriye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR). Kuva mu 2000 kugeza arangije I butare mu 2004  twamaranye icyo gihe cyose turambagizanya nyuma yahoo tuza kwiyemeza kubana mu 2005 dusezerana imbere y’Imana no muri Leta  mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta ngeso mbi muziho kandi nta niyo mucyecyeraho.
2.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye afite abandi bana 2 yabyaranye n'indaya zo muri Gitarama na Kigali. Njewe icyo mbanza kubaza UDAHEMUKA Eric niki: ese abo bana 2 uvuga ba nyina bitwa bande? Abo bana bitwa bande? Ni abakobwa bose ni abahungu? Ese  bafite imyaka ingahe? Ko wumva ko wakoze ubushakashatsi. Ngaho tubwire rwose? Maze rero Bwana UDAHEMUKA Eric reka nkukurire inzira ku murima rwose: ibi byose wanditse  ku mugabo wanjye ni ibinyoma byambaye ubusa kuko mu myaka yose  irenga 15 maze menyanye n’umugabo wanjye iyo nkuru y’abana 2 mba nyizi kandi nkurikije uko muzi ari umuntu ukunda ukuri kandi w’inyangamugayo wongeyeho ukunda abana be, aba yarabimenyesheje kandi nta kibazo nari kugira kuko abo bana nari kumufasha tukabarera hamwe nabo dufitanye.
3.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye twahoraga dushwana nkahukana kubera gukubitwa: Birababaje rwose banyarwanda banyarwandakazi kumva ko ikinyamakuru kitwa SHIKAMA KU KURI ariko kikaba aricyo gikwirakwiza impuha n’ibinyoma gusa zidafite umutwe n’ikibuno: Kuva nabana n’umugabo wanjye ntarankoza n’urwara. Wewe  nta ntonganya tugira mu rugo rwacu yatuma nahukana. Kuva twabana mu 2006 kugeza ubu mbanye neza n’umugabo wanjye sindahukana kandi nta nibyo nteganya.

Ibi mbabwira kandi umuturanyi wacu ku Gisozi mu Karere ka Ka gasabo mu mujyi wa Kigali mwabaza uwo ari we wese cyangwa abanyeshuri twasenganye muri Groupe URUMURI muri UNR batuzi neza buri wese yababwira ko URUGO RWACU RURI MU NGO NTANGARUGERO. Niba ibyo kwahukana no gushwana aribyo UDAHEMUKA yifuriza urugo rwacu ntabwo azabona kuko urugo rwacu rwubatse ku rutare kandi rukaba rurinzwe n’Imana. Birababaje rwose kumva ngo abantu baharanira guhindura ibintu bitagenda neza mu Rwanda bandika ibintu nk’ibi by’ibinyoma.

4.     Ku ngingo ikinyamakuru SHIKAMA kivuga ko umugabo wanjye yihinduye umucikacumu biramuhira: nagirango menyeshe abanyarwanda ko ibyo bitigeze bibaho ko umugabo wanjye ajya mu bacikacumu ba jenoide yakorerwe Abatutsi. Gusa icyo muziho ni uko nawe ari umucikacumu kuko yiciwe umubyeyi n’abavandimwe muri Kongo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ibyo Shikama imuharabikaho. Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda UNR i Butare hagati ya 1999-2004 igihe umugabo wanjye nawe yigagayo nabo barabizi.

Kugirango abasoma ibyo mvuga bumve neza ko ari ukuri  kudakuka bibaye ngombwa ko mbaha kopi y’ikinyamakuru Inganzo no 041 26 Mata-3 Gicurasi 2004 (copie en annexe) cyanditswe ku mugabo wanjye kimuharabika ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ko atitabiriye imihango yo kwibuka ko mu gihe abandi bibukagaba jenoside ku rwibutso rwa UNR muri mata 2014 we yari yiyicariye mu cyuma n#amacuti ye. Bikumvikana ko utaba warigize umucikacumu (bikaguhira) hanyuma bahindukire baguharabike mu kinyamakuru ibintu bidafatika byo gupfobya jenoside. Mboherereje kopi kugirango abanyarwanda bamenye ukuri.  

5.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye yari commissaire ushinzwe imibereho y’abacitse ku icumu muri AGEUNR: biraragaza ubuswa no kudakora icukumbura rihagije kandi umutwe w´inkuru ya UDAHEMUKA Eric yarabyise  ISESENGURA MPAMVU N´IPEREREZA KURI MINANI JMV: Birumvikana ko UDAHEMUKA Eric atazi AGEUNR icyo ari cyo n’inshingano zayo kuko niba yarabizi ntabwo yari kuvuga ibyo yavuze.

6.     Ku ngingo yo kwirukanwa muri RDB kwa MINANI Jean Marie Vianneykubera kugambanira abahutu bene wabo muri Gacaca akabafungisha abaziza ubusa: Iki nkinyoma kiranyagisha kuko n’umwana utazi ibya politiki yo mu Rwanda atabyemera. RDB ni ikigo cya leta ya FPR nta kuntu byakumvikana ko umuntu yakirukanwa kubera kugambanira Abahutu muri Gacaca.


7.     Ku ngingo yo guhungira mu Budage yoherejweyo na FPR Inkotanyi:ndasaba abantu b’abanyarwanda bumva ukuri kumenya neza amayeri FPR ikoresha ku muntu nk’umugabo wanjye ibona ko ayiteye ikibazo nk’umugabo wanjye kuko muzi neza arwanya FPR yivuye inyumaayirwanya. Ibyanditswemuri iyi ngingo nabyo ni ibinyoma ahubwo nashishikaraza abanyarwanda bashaka kumenya ukuri gusoma inkuru yasohotse tariki 6/03/2014 aho umugabo wanjye asobanura igituma mu muryango wacu duhigwa bukware na FPR-Inkotanyi (soma inkuru kurihttp://www.therwandan.com/ki/nagirango-ngire-icyo-ntangaza-ku-mugaragaro-gituma-njye-numuryango-wanjye-duhigwa-bukware-na-fpr-inkotanyi/  )
Umwanzuro
Ndasaba uyu muntu witwa UDAHEMUKA Eric wanditse iyi nkuru kwigaragaza ku mugaragaro tukamenya isura ye akavuga ku mugaragaro icyo apfa n’umugabo wanjye.
Ubundi kubwanjye sinajyaga nsoma inkuru za Shikama ariko iyo wumva izina bihaye wakeka koko ko bashikamye ku kuri byahe byokajya. Kwiyita ko ushikamye ku kuri warangiza ugaca ku ruhande intego n’izina wihaye byose biba zero.
Nkurikije ibinyoma by’ibipapirano banditse ku mugabo wanjye sinshidikanya ko n’izindi nkuru SHIKAMA yandika zaba atari  ukuri.
Ndangije nsaba abanyarwanda bakunda ukuri kujya bamagana ku mugaragaro abantu nkaba ba UDAHEMUKA Eric biyoberanya bagamije guca intege no kuyobya abashaka gushyigikira abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.
Murakoze
Uwimanzi Claudine

No comments:

Post a Comment