Tuesday, February 17, 2015

MINISTRY AGNES BINAGWAHO AHERUTSE GUSHINYAGURIRA UMWANA URWAYE URUSHWIMA KO UWO MWANA ARWAYE KURYA NEZA NAWE IREBERE AYA MAFOTO


Rosine Mutimukeye w’ imyaka 5 y’ amavuko, yapfuye ku cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2015, nyuma y’ igihe gito afashwe n’ indwara yatumye amera nk’umubyeyi ufite inda y’imvutsi. Aribyo abazi ikinyarwanda neza batari nka ministri wubuzima mu Rwanda Madame Agnes Binagwaho bita URUSHWIMA. 

UYU MWANA ROSINE WO MU KARERE KA GASABO I KIGALI YARARWAYE URUSHWIMA. ABABYEYI BE BITABABZA MINISTRY AGNES BINAGWAHO KUGIRANGO ABAFASHE MAZE ARABASHINYAGURIRA ABABWIRAKO UBU ATARI UBRWAYI AHUBWO ARI UMWIJUTO
Uburwayi bwa Rosine bwatangiye kugaragara afite imyaka ibiri y’ amavuko butuma intugu n’ amaboko binanuka bikamubuza guhumeka neza ahubwo agahora arira. Ntahantu batasabye ubufasha munzego zose za FPR yewe kuburyo bageze no kuri ministry wubuzima bita Agnes Binagwaho bibwirako kuva afite ubushobozi anategeka ministeri yubuzima azabafasha bakamuboneraho agakiza. Ariko urwo baboneye kuruyu mugore winkonjo biteye isoni nkuko tuza kubibona mukiganiro yagiranye nabanyamakuru. 

Mu kiganiro Minisitiri w’ ubuzima Dr. Agnes Binagwaho aherutse kugirana n’ itangazamakuru, yabajijwe ku burwayi bwa Rosine Mutimukeye nicyo ministeri ye ilimo gukora kugirango itabare umwana wumunyarwnadakazi ufite uburibwe bikabije nuko asubiza ko kugira inda ari ibintu bisanzwe ngo nabagabo babakire bagira inda nini ahereye kumugabo we numukunzi we bombi bafite ibitambi cg se za nyakubahwa kubera guhaga byeri namavuta ya za mushikaki. Kuriwe ministry muzima wumuzima ngo akaba na docteri ntabwo yabonye ko uyu mwana arwaye URUSHWIMA ahubwo yari umubyibuho. 

NGUWO UMUSHINYAGUZI DR AGNES BINAGWAHO
WABWIYE ABABYEYI BA ROSINE KO UMWANA WABO
ROSINE ATARWAYE NYUMA AKAZA GUPFA
Anges Binagwaho amaze gushinyagurira aka kana mukinyarwanda cye cyamafuti dore ko atazi nikinyarwanda umwana Rosine Mutimukeye w’ imyaka 5 y’ amavuko, yapfuye ku cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2015, nyuma y’ igihe gito afashwe n’ indwara yatumye amera nk’umubyeyi ufite inda y’imvutsi yurushwima. Ababyeyi be bishwe nagahinda kuko bibwiragako leta ya FPR ikomeje gusahura abantu izakorwa nikimwaro maze igafasha uyu mwana akabona ubuvuzi. Ariko abantu bose twatangajwe nuko uyu muvantara yitahiye amaze kumenya ikibazo cyuyu mwana. 

Uburwayi bwa Rosine bwatangiye kugaragara afite imyaka ibiri y’ amavuko butuma intugu n’ amaboko binanuka bikamubuza guhumeka neza ahubwo agahora arira. Iyi ngirwa ministri irutwa nabaturage bitanze maze bagafasha umuryango wuyumwana kugirango barebe ko yakira. Bamwe mu bafashije umuryango wa nyakwigendera kugira ngo ubashe kumuvuza, Cyuzuzo na Joseph Uwagaba Khaleb, babwiye ibinyamakuru bya KARISIMBI Online ko bagerageje uko bashoboye bakaba hafi uyu muryango, ariko ko bagiye gukomeza gufasha abasigaye.

Ababyeyi ba Rosine bavuga ko babajwe no kuba umwana wabo yitabye Imana, mu gihe gisaga ukwezi bamaze kwa muganga batamenye indwara yari afite kandi babazwa nukuntu leta ya FPR yaashe uburwayi bwuyumwana nkibisanzwe aho kugirango bafate mumafranga basahura abanyarwanda bakabavuriza umwana.

Indwara ihitanye Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK, ntiramenyekana.Rosine yitabye Imana afite imyaka 5 y’ amavuko, avuka ku babyeyi Jean Bosco Uwihoreye na Patricia Mukamunana batuye mu kagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

No comments:

Post a Comment