Friday, February 20, 2015

URUKUNDO NYARUKUNDO NKUKO RWAGARAGAJWE NA RWEMA NGABO YVES NA KALIZA ANGELIQUE

Nitwa RWEMA NGABO Yves, inzira y’ubu buki twayitangiye mu mwaka wa 2003 ubwo twigaga mu mashuri yisumbuye kuri ESEKI/Kigoma mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubumenyamuntu nibwo nagize amahirwe yo guhura n’umukobwa KALIZA Angelique twitaga ANGE yari umudiventiste ukomeye cyane akaba mwiza ku buryo ntabasha gusobanura ubwitonzi , uti rukuruzi yaje gute ? Umudiventiste wanjye rero yaje guhura n’ikibazo umwarimu witwaga RUZIRABWOBA watwigishaga amateka mu gihembwe cya kabiri yasezeye bitunguranye batuzanira umwarimu yigishaga buri munsi mu kigo twari duturanye kitwa APARUDI maze dutegekwa kujya twiga kuwa gatandatu gusa amasaha atanu yose twagombaga kwiga mu cyumweru kizima.

ANGE twaricaranaga ku ntebe ikibazo gikomeye cyari gihari nuko uwo muturanyi wanjye ku ntebe yari umudiventiste ukomeye cyane utarashoboraga kwemera kwiga kwisabato kandi nta bundi buryo bwashobokaga iryo somo ryagiraga amanota mirongo itanu muri TP na mirongo itanu mu kizami yose kuburyo washoboraga kuritsindwa ryonyine ugahita usibira nubwo waba watsinze neza ayandi , naramuhendahenze ngo yemere kujya aza kwiga arananira mpitamo kwiyambaza mwarimu nawe amutera utwatsi ndetse n’abanyeshuri bagenzi bacu bose bari bababajwe no kuba atiga abasubiza nkibyo yansubije ko atateshuka ku myemerere ye.
SEVENTH-DAY LOVE STORY MADE IN RWANDA

Twize kabiri adahari binyanga munda nakiga nkumva ntibijyamo ndabura amahoro bigera iyo natekerezaga ko ANGE atari mwishuri nkatwe kandi asiba isomo rihatse ayandi mwishami twigaga bituma mfta umwanzuro wo kujya niga neza kumanywa nkaza kumusubiriramo amasomo isabato irangiye nijoro ariko nsigarana ikibazo cyuko numvaga nuwo mwanya wo kumwigisha nijoro kwisabato ashobora kutabyemera ariko nishyiramo agatege ndabimusaba arabyemera nuko icyumweru cya gatatu natangiye kuba nanjye mwarimu we hagati aho ntabwo twakundanaga ariko numvaga ikintu kinkururira iruhande rwe kandi blague yose namuteraga nabonaga imushimishije cyane nkumva bintije imbaraga zo guhora mufitiye udushya two kumubwira , turakomeje rero guhura kenshi musubiriramo ibyo twiga adahari maze mwarimu nawe utaragiraga umwanya uhagije wo gukoresha ibaza kenshi (interrogations) yari yaradusezeranije kutubaza rimwe gusa ku manota 50 icyarimwe nikizami ku manota 50 bityo ANGE amusaba amahirwe yo kubaza mu minsi y’imibyizi nibura agashaka isaha imwe mu gihembwe y’igeragezwa akongera mu kizami cyagombaga kuba rimwe mu gihembwe kandi mu mibyizi.
KEEP THE SABBATH DAY HOLY BECAUSE GOD COMMANDS YOU TO DO SO

Sinatekerezaga ko mu biganiro n’amasomo yaduhuzaga kenshi ndetse by’umwihariko isomo ry’amateka namwigishaga ndetse akenshi nkamufata gufata notes zabaga zatanzwe byazabyara urukundo.
Reka umwaka urangire ANGE atsinde neza isomo namwigishaga maze atashye abwira ababyeyi be ibyamubayeho maze ababyeyi bamusaba kuzajyana nawe mu rugo iwabo abimbwiye ngira isoni ndabyanga ariko narabishakaga nihagararaho gusa batangiye kumuha argent de poche harimo niyanjye maze si ukumuba hafi bitangira kuryoha ngaho muri cantine no kwicarana mwishuri birakomeza rero ngira amahirwe ntitwabonerwa undi mwarimu dusabwa kuguma kwiga kwakundi abandi birabababaza jyewe nkumva bigoye kwiga muri week end ariko binshimisha kuko numvaga bituma negerana cyane na ANGE wari unatangiye kunyibonamo cyane nanjye kandi byari uko .

Ibyiza ntibyarambye twarangije ibizami bya leta sinamenye aho yaciye yaje kunsezera turanyuranwa aho twararaga naho abakobwa bararaga harimo metero nka 500 nta telefoni twagiraga mbese guhura mu kavuyo ko gutaha umwaka urangiye byari bigoye mba ndatashye ntitwongeye kubonana mba ngiye iwacu mu cyaro nawe ajya iwabo sinongeye kumenya amakuru ye nize kaminuza ndarangije gusa nahoraga nibaza uko nazongera kubonana nawe kuko ntari nabone umukobwa mwiza nkawe kandi witonda bitangaje nahoraga mbabajwe nuko mu gihe cyose twabaniye ntigeze ntinyuka no kumubwira ko mbona ubwiza bwe habe no kumubwira ko mukunda , ndangije nabonye akazi muri MTN abakobwa batangira kunkunda cyane kandi nari maze kuba agasore mfite namafaranga aciriritse nza gufata icyemezo cyo kwemera gukundana na Lydia wanyerekaga urukundo kuburyo bugaragara maze agerageza kunyibagiza ANGE wari watwaye umutima nyamara tugatandukana ntacyo mvuze ntanafite aho nzongera kumukura ngo nibura mubwire ibyo namutekerezagaho wenda abyange.

Nakoze igihe gito muri MTN mpita njya mu gisirikare(cadet course) nyirangije bampa ipeti rya second Lt maze rimwe reka nzahure numukobwa twari twariganye wari inshuti ya ANGE witwa Juliet sinihanganye ngo nibura mubaze ibindi nahise mubaza nti ANGE amakuru ye ? aranseka cyane ambwira ko asigaye akora muri Bank ya Kigali BK mu mujyi wa Kigali kandi najye niho nabaga sinabashije kugumana nawe nahise mfata imodoka ya afande Major KARIMU (izina mpinduye kubera umutekano) niruka njya kumureba ntanibutse gukuramo imyenda y’akazi musanga mubiro ngikebaguza mushaka anturuka inyuma turahoberana agate karacika tumarana iminota nka mirongo itatu abakiriya ataye barumirwa mara umwanya nananiwe kuvuga mbese nifuzaga kumureba kuruta kuvuga.

Boss we yaradutandukanije cyakora nahakuye akanomero ka telefoni ke nawe afata akanjye guhamagarana bitangira ubwo .Naboneyeho kumubwira ko mukunda nawe ambwira ko yiyemeje kuba uwanjye kuko ngo atabona amahirwe yo kunyitura ibyo uko namubereye umwarimu udahembwa mu mashuri yisumbuye aha ho ntibyangoye kumwemeza kuko nari meze nkuworosora uwabyukaga ko nahoraga mutekereza nawe ariko bimeze uwabihombeyemo ni Lydia nari namaze kwishumbusha agahita amvamo nkibona ANGE wanjye. 
MBATUYE AKA KARIRIMBO KA FREDERICK FRANCOIS 
Reka rero tuzasohokane nkinshuti zigihararanye mbese isi yari yambereye nk’ijuru gisenyi aho twagiye mpurireyo na afande wanjye Major KARIMU wari nawe yasohokanye numukobwa winshuti ye aramunyereka nanjye mwereka ANGE tumubwira ku mateka ye maze amaso nkabona atava kuri ANGE nizaniye nuko tumaze dutashye adusaba kudutwara mumodoka ye turishima kuko twari twagiye duteze taxis abanza atahana inshuti ye twumva ari ibisanzwe ankurikizaho angeza kimironko kandi ANGE yatahaga Gikondo amutahana nyuma agenda amutereta kuva ubwo akarara amuhamagara byanatumye ntangira inzira y’umusaraba yatumye nifuza kuva mu gisirikare ngo ndebe ko nakira ibihano bihoraho nahabwaga ndetse nuburinzi yanyoherezagaho buri munsi ngo ntabona umwanya wo gusura ANGE .
Ntibyari binyoroheye na gato gusa kubaho ntamubona kandi ntafunzwe, rimwe twahuriyeyo ahita anyirukana ananyihaniza kongera gukundana na ANGE nyamara we yarambwiraga ko ari jyewe akunda gusa akanga guhakanira Afande ngo ntabizira natangiye gushaka imbaraga zamfasha kumwibagirwa nakirirwa ntamuhamagaye akampamagara arira ngo namwanze, mpera mu gihirahiro nibaza niba namureka nkabona amahoro mu kazi cyangwa nakwemera kumugumaho kuko umutima wanjye utigeze utuza ntamufite gusa namenya ko nawe yankundaga.

Burya ngo nta joro ridacya naje kujya mu butumwa sudani, mbona umwanya wo kumuhundagazaho urukundo nkoresheje telefoni nubwo byari bihenze bwose nawe yanyizezaga ko ntawundi azaha urukundo rwe usibye jyewe nagarutse mu Rwanda 2013 ibiroto byari ibiroto sijye wabonye ngeze ku kibuga cy’indege I kanombe maze ANGE wari waje aherekejwe ninshuti ze ndetse na bamwe bo mu muryango we ntiyabasha kumbona kuko bahise badutwara mu kigo, nuko afande agiye mubadusimbuyeyo mpita mfatiraho dupanga ubukwe nubu turabanye mumunezero isi yatubereye nk’ijuru mu kuri namenye neza ko uko byagenda kose urukundo rudapfa kandi nemeye ko yankundaga, nabwira abakundana nti “ntimugacike intege mujye mukurikira amarangamutima yanyu.
YVES NA ANGE

Source: Igihe.com

No comments:

Post a Comment