Wednesday, June 3, 2015

AMATEKA YA' UMUHINZA RUVOGO WO BUKONYA, RUHENGERI NO GUHIRIMA KWINGOMA YA HABYARIMANA NUBWOBA BWA PAUL KAGAME

By NKURANGA ED,


Muri 1990 ubwo Inkotanyi zateraga u Rwanda ziturutse i Bugande zaje zica zirimbura kandi zigamije gufata u Rwanda zikongera zigahaka abanyarwanda bari baribohoje muri revolution ya 1959. Uko iminsi yagendaga yicuma naniko intambara yagiye ikomeza umurego muduce tw'u Rwanda twegereye Uganda aritwo twa Butaro na kidaho ho mu Ruhengeri na Kiyombe, Kinihira na Mulindi byo muli Byumba. Ikindi nuko abanyapolitiki benshi bo mu Nduga nabo bari bashizemo umurego wo gufatanya ni nkotanyi zari zigizwe ahanini n Abatutsi banakangurira abasore benshi bo mumajyepfo kujya kwifatanya na FPR i Buganda banyuze i Burundi. Ibi kandi byaherekejwe nurudubi rw' Amashyaka menshi harimo MDR ya Twagiramungu Faustin (RUKOKOMA), Felecien Gatabazi wa PSD Abakombozi, na PL y' Uututsi w'Umuherwe Lando warunatunze Hotel Chez Lando. Ibi bibazo byose byatumye Habyarimana Juvenal ajya gushaka umupfumu wagombaga kugira inama Habyarimana uko yagombaga gutsinda intambara yinkotanyi zari ziteye u Rwanda zivuye i Buganda. Uyu mupfumu Habyarimana yari yamurangiwe na mucuti we bwana Mobutu Sese Seko wayoboraga igihugu cya Zaire ariyo DR Congo yubu. 

INDAGU Z'UMUPFUMU KUTAMBARA YA FPR N'ICUMU RYA RUKARA RWA BISHINGWE

Abesnhi mubanyarwanda cyane cyane abo mu Ruhengeri baribuka uko umugabo bita Donat Murego wari umunyapolitiki akaba numurwanashyaka wa MDR yirirwaga aririba ngo Habyarimana azagarure icumu rya RUKARA. Abesnhi rero ntibari bazi neza impamvu yayo magambo. Ariko mubyukuri nuko Habyarimana yari yarabwiwe numupfumu we ko kugirango atsinde intambara ya FPR aruko agomba kubona ibintu bibiri aribyo ICUMU RYA RUKARA ye ubwite yakoreshaga ndetse n' INGOMA Y'UMUHINZA WO MU BUKONYA hahoze ali muri Commune Ndusu na Gatonde. Umupfumu yakomeje kubwira Habyarimana ko mugihe atabonye ibyo bintu byombi ko ntakabuza inkotanyi zizatsinda iyo ntambara kandi zikanamuhitana. Tubibutseko uyu muhinza anariwe wari umwami wategekaga aka karere kandi akaba atarigeze atsindwa n'ingoma y Abatutsi. Ibi bikaba byaratumye INGOMA MPINZA ya ABAKONYA irama imyaka myinshi ndetse na nyuma yuko abatutsi bahirima muri 1959 hakaza independence ingoma ya RUVOGO yakomeje kubaho ayisigira abahungu be amaze gupfa. Tubibutseko iyi ngoma yitwaga INGOMA YA RUVUGAMAHAME nkuko abatutsi bari bafite INGOMA KALINGA. 

ICUMU RYA RUKARA RWA BISHINGWE ryo abazungu bamaze kumwica kukagambane kAbatutsi mukigo cya gisirikali cya CAMP MUHOZA kugiti cy'UMUVUMU. Icyogihe icumu rye ryasigaye iwabo mugahunga hahoze Commune Kidaho. Habyarimana agiye kumupfumu gushaka intsinzi nuko umupfumu ati ugomba kuzana ICUMU RYA RUKARA. Ubwo Habyarimana ageze i Kigali ahita atumizaho vuba na bwangu muramu we ZIGIRANYIRAZO PROTAIS (ZED) wahoze ari Prefet wa Ruhengeri na ba Bourgmestres (Mayor) wa Kidaho na Gatonde ko bagoba kwitaba President Habyarimana iwe murugo. Bageze kwa Habyarimana aho yaratuye mu Kiyovu yabasabye ibintu bibiri gusa. Yahaye muramu we Zed nabo bagabo babiri bari abayobozi ba komine Gatonde ariwe Bwana Nizeyimana Jean Bosco na Komini Kidaho ko bagommba gukora uko bashoboye kugirango bazanire Habyarimana Juvenal ICUMU RYA RUKARA RWA BISHINGWE na INGOMA RUVUGAMAHAME  y'UMUHINZA Ruvogo. Icumu rya Rukara ryo ryabonetse byoroshye kuko abuzukuru ba Rukara bahawe inzoga maze bayizanira uwahoze ari Bourgmestre wa Kidaho nuko ayijyanira President Habyarimana. Ubwo icyari gisigaye kwari ukuzanira Habyarimana ingoma ya Ruvugamahame maze intsinzi yintambara ya Abatutsi ikaba irarangiye. Ubwo icumu bahise baryirukankana kwa Habyarimana ariko ntibari bazi impamvu KINANI yalimo gushakira iryo cumu. Ubwo icyari gisigaye ni ugutegereza ingoma ya RUVUGAMAHAME kuzanwa kwa Kinani.

UBURIGANYA BWABAYE MUGUSHAKA INGOMA YA RUVUGAMAHAME YA RUVOGO UMUHINZA W'UBUKONYA NAKAGA BYATEJE U RWANDA

Ubundi Abahinza bari abami babahutu bayoboraga ibihugu byu Rwanda mbere yuko rwitwa u Rwanda. Ubundi kera hahozeho agace kitwaga u Rwanda kakaba kari kamwe mubihujgu bigize ako gace. Muribyo bihugu twavugamo nka: Buhoma, Umulera, Bushi, Bwishyaza, Bugoyi, Ndorwa, Marangara, Bwanamukali, Bwanacyambwe, Gisaka, Mubali, Ndiza, Bwisha, Bugarura, Nduga, Cyingogo, Bukonya, nahandi. Ariko Abatutsi bakoresheje abakobwa babo bashoboye gufata ibi bihugu byose uretse mumajyaruguru cyane cyane igihugu cya Bukonya nticyigeze kigwa mumutego wa Abatutsi. Bakomeje kwigenga kandi ingoa yabo ya RUGAMAHAME iraramba. Muriza 1991 nibwo umupfumu yasabye Habyarimana gushaka iyo ngoma nicumu rya Rukara rwa Bishingwe kgo atsinde intambara ya Abatutsi. Icumu ryari rimaze kuboneka ariko ingoma ya RUVOGO ntiyari yakabonetse. Nibwo bwana Zigiranyirazo na Nizeyimana Jean Bosco wayobora Commune Gatonde basabwe gushaka iyo ngoma bakayizanira Habyarimana. Ariko ntiyigeze ababwira impamvu yashakaga iyo ngoma. Nibwo Nizeyimana asubiye iwe ashaka amarwa aryoshye na primus atereka aba basore aribo buzukuru ba RUVOGO bamaze gusinda nuko abasaba ko bamuzanira Ruvugamahame akayireba. Bitoranyamo umugabo wari mukujru icyo gihe aba ariwe ujyana wa Nizeyimana witwaga Munyaneza anariwe wari murumuna Bourgmestre Nizeyimana maze bajya aho ingoa ya Ruvugamahame yariri. 

Bageze murugo hari umukecuru wari umupfakazi wa RUVOGO ariko warushaje cyane ageze mumyaka hafi ijana.ntiyarakibona kubera ubusaza ariko yumva imodoka ije mururwo rugo. Ibyo kuko bitari bisanzwe nuko abaza umuhungu we igitumye aza nimodoka aramusubiza ati umuyobozi adutumye ingoma Ruvugamahame ngo arebe uko imeze. Umukecuru ariyemera ati wa mwanawe ko uzakora ishyano wavuka wigeze ubona iyi ngoma iva muru rugo cg harabantu bayireba. Umuhungu we ati nonese ko nimubwirako ntayo ko barumuna banjye arabafunga natwe twese mbigize nte. Babitekerezaho nuko umukecuru ati ko atazi uko iyo ngma imeze uwamujyanira iriya yindi iba hariya mugakinga hafi yikirambi ko ataraza kumenya ko atari RUVUGAMAHAME. Nuko umugambi umze kunoga dore ko na RUVUGAMAHAME itasaga ningoma zo mumuco wa Kinyarwanda iwe dusanze tuvuza iyo twagiye kubyinira Paul Kagame iyo yaje kumurenge kutubwirako azajya aturasa izuba riva nkuko yabivugiye hariya hakurya i Rambura muminsi ishize ati (I will be shooting you during a broad day light and see what the human right watch will do). Abazi iyo ngoma bavugako cyarikintu kibaje nkintebe ariko kitagirana isano ningoma tuzi. 

Ubwo umugambi wo kujyana indi ngoma isanzwe yari iri mugakinga uba uranoze nuko bayishira mumodoka maze bagenda bayibyinira birarimba kuko itagombaga kuva murugo batalimo kuyibyinira. Ubwo barayishagariye nuko bayijyana kwa Bwana Nizeyimana wakoresheje umunsi mukuru arangije ashira nzira ubwo aragenda diridiri no kwa Zigiranyirazo ati ngiyi Ruvugamahame yijyanire Umubyeyi.  Ubwo Zigiranyirazo nawe ayijyanira Habyarimana. Tubibutseko icumu rigeze kwa Habyarimana nibwo inyenzi zacitse urukendero Abanyarwanda babona agahenge ariko umuti ntiwari wuzuye kuko INGOMA RUVUGAMAHAME yalikiri kwa RUVOGO mu Bukonya. Kuberako Habyarimana yabeshwe ubwo inyenzi zakomeje kurwana insinzi yu Rwanda urabura nuko Habyarimana baba bamutsinze mumibyare igihugu gicura imiborogo gitemba imivu nimivumo nuko inyenzi zitaha i Rwanda abana bu Rwanda barangara nkuko byari byarahanuwe na Magayane. Ubutaha tuzabagezaho uburyo Kagame yaraguriwe uko URUGENDO RWE MU BUKONYA RUZAMUTEGURIRA GUKUBITWA N'UMWAMBI WIGISHYIRIRA NABABYARA BE MU BUGESERA.


No comments:

Post a Comment