Wednesday, June 3, 2015

INGOMA ZABAMI BABAHUTU BO MUMAJYARUGURU YU RWANDA


By Gashayija

Ingoma (ibihugu) zo mu majyaruguru tuvuga, ni izari ziri mu maperefegitura abiri y'ubu : Ruhengeri na Gisenyi. Uwavuga ngo Abatutsi bategetse u Rwanda rwose uko turuzi ubu, yaba abeshya, kuko mu by'ukuri ibihugu byo mu majyaruguru y'u Rwanda tuzi neza ko Abatutsi bahategetse ari uko bahoherejwe na Musinga (nyuma, na Rudahigwa) bashyigikiwe n'Ababiligi. Ubundi ibyo bihugu byategekwaga n'abami babyo bageze aho bitwa gusa "abahinza". Ni byiza gusuzuma izo ngoma izo ari zo; imirimo y'abami bazo; ukuntu abatware ba mbere b'Abatutsi bagiye gutegeka bahoherejwe n'Abazungu mu gihe cy'ubukolonize.

Ibihugu by'abami byo mu majyaruguru

Ni ngombwa kwibuka ibintu bibiri : icya mbere ni uko izo ngoma zahanzwe n'Abahutu nyuma y'uko ingoma nyiginya yigarurira Nduga; ikindi ni uko izo ngoma ziri mu turere tugengwa - kubyekeye ubutaka - n' umuco w'ubukonde, mu gihe ahandi nko mu burasirazuba no mu majyepfo y'u Rwanda, ubutegetsi bwari bushingiye ku gikingi (kijyana n'inka) . Ibyo bihugu ni ibi : Bushiru, Kingogo, Bugamba - Kiganda, Bwanamwari, Bukonya, Buhoma, Kibari, Rwankeri y'Abarindi, Rwankeri y'Abaguyane na Ruhengeri.

BUSHIRU (Gisenyi) U Bushiru bwategekwaga n'abami b' Abagesera; ingoma y'ingabe yabo ikitwa Nkundabashiru. Aho bari batuye ubu habarirwa muri Komine Karago. Ubundi bemeza ko bakomoka ku Bagesera - Bazirankende bo mu Gisaka. Birashoboka kuko mu Gisaka higeze impamvu zatumye imiryango myinshi ihunga cyangwa isuhuka. Abagesera benshi aho bari hose bakunze kuvuga ibisekuru byabo, bakagusha kuri "Kimenyi cya Ruregeya, Umuzirankende".

CYINGOGO (Gisenyi) Abami bacyo ni Abazigaba. Ingoma y'ingabe yabo ikitwa Simugomwa (ni yo ikunze kuvugwa), hakaba Ndabasumba kuva ku mwami Bwoya. Babarizwa muri Komini Gaseke na Satinsyi. Babaga Hindiro (Satinsyi) na Kabuye.

BUGAMBA - KIGANDA (Gisenyi) Abami bari Abagesera. Ingoma y'ingabe yabo ikitwa Kayenzi. Nyuma yaje kuba Iravumera ku bwa Nkwakuzi I Ruvugamake. Bari batuye imisozi iri muri Komini Kibirira.

BWANAMWARI (Gisenyi) Abami bari Ababanda. Nta ngoma y'ingabe izwi. Abo bami aho bari batuye ubu ni muri Komini Giciye.

BUKONYA (Ruhengeri) Abami baho bari Ababanda. Ingoma y'ubwami yari Rubuga na Ruvugamahame; umurwa wabo aho wari uri ubu ni muri Komini Gatonde.

BUHOMA (Ruhengeri) Abami bari Ababanda. Ingoma yabo ntabwo izwi ubu. Aho bari batuye ubu ni muri Komini Nyamutera.

KIBARI (Ruhengeri) Abami bari Abega . Ingoma ntizwi ubu, umurwa wabo wari Gihinga cya Nyarutovu (Komini Nyarutovu).

RWANKERI Y'ABARINDI (Ruhengeri) Abami bari Ababanda. Ingoma y'ubwami yitwaga Kabuce. Imisozi bari batuyeho ubu iri muri Komini Nkuri.

RWANKERI Y'ABAGUYANE (Ruhengeri) Abami bari Ababanda. Ingoma ni Ndahaze. Aho bari batuye ni muri Komini Nkuri.

RUHENGERI (Ruhengeri) Abami bari Abasindi. Ingoma yari Bazaruhagaze. Aho bari batuye, ubu ni muri Komini Kigombe na Kinigi.

No comments:

Post a Comment