Sunday, March 6, 2016

AMATEKA YUMUHANZIKAZI KNOWLESS BUTERA

By BUKUSENGE
KNOWLESS BUTERA
Jeanne Ingabire Butera niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango ho mu hahoze hitwa Gitarama,kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege. Ababyeyi be bombi bitabye Imana. Amashuri abanza yayigiye Kacyiru mu kigo cya ESCAF, ayisumbuye ayakomereza mu Ruhango mu kigo cya APARUDE nuko aza kuyarangiriza i Nyamirambo mu ishuri rya APACE. Yize ishami rya Computer Sciences and Management. yakomerej mu mashuri makuru muri KIST. Knowles ubuhanzi yabutangiye akuye impano kuri nyina umubyara, uyu nyina akaba yararirimbaga muri Korali yo mu badivantisiti b’umunsi wa 7. Knowless yabanje nawe kuririmba muri Korali yitwa maranatha aho yaririmbanaga n’umuhanzi Tonzi, aho akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye. Indirimbo yaririmbye bw ambere ni iyitwa Nyumva yafatanije na Young Junior. Bayikoreye muri Unlimited bayikorerwa na Producer Junior. Nyuma yaje kuririmba indirimbo yitwa Komeza, anaririmba iyitwa Ko Uhinduka, Byarakomeye, Ibidashoboka, Byemere, Adelphine, Baravuga na Nkoraho yakunzwe na benshi,ninkureka,sinzakwibagirwa,Re-joice,ca va,konashize nizindi nyinshi........
..
Mu ndirimbo avuga ko yumvikanamo ijwi rye yafatanije n’abandi bahanzi harimo Inshuti yafatanije na Danny aka8, G.O.L yafatanije na Paccy, Ciney hamwe na The Pink, Gangester Love yafatanije na Paccy hamwe na jay Polly, Ukuri yafatanije na Urban Boyz,kandamazi yafatanije na Dream boyz na jay polly,Vuba Vuba yafatanije na All stars Tea amo Ft Roberto Bimwe mu bihembo yahawe harimo
icy’umuhanzi wigaragaje mu bazamutse mu mwaka wa 2010 muri Salax Awards hakabamo Bingwa music award yo muri kenya na PGGSSV yegukanye umwaka ushize, nibindi byinshi cyane. abarizwa muri label ya kina music ya produce clement ahuriyemo nabandi nkaba christopher ubwiza bwe nikimwe mubituma agira abafana benshi bivugwa ko yaba ari murukundo na produce clement kurubu afite album eshatu arizo: Komeza yashyize hanze 2011 na Uwondiwe yakoze 2013 na album yagatatu(?) arategura gukora iyakane yitwa QUEENS Uyu muhanzi uretse umuziki akorera hano
mu mujyi wa Kigali nk’umucungamutungo mu kigo cy’ubwishingizi cya SORAS Atuye Kacyiru mumbwire undi mushaka mubahe

No comments:

Post a Comment