Thursday, April 21, 2016

ESE WARUZI KO MUGAKENKE AHAHOZE ARI COMMUNE NYARUTOVU HARI IBUYE RITUMA ABAKOBWA BAGUMIWE BABONA ABAGABO


Yanditswe na Thamimu Hakizimana

Ni ibuye rimaze igihe kirekire, yewe n’abakuze bahaturiye bavuga ko batazi igihe ryahagereye kuko ngo bavutse barisanga. Kubera akamaro abaturage bavuga ko ribafitiye, gitifu w’Umurenge wa Karambo yashatse kuhacisha umuhanda abaturage barabyanga kugirango abakobwa babo batazagumirwa.

Iri buye ngo umukobwa uryicayeho ntabura umugabo
Nubwo bamwe mu Banyarwanda bashobora kubifata nk’urwenya cyangwa imyumvire ikiri hasi, abaturage bo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bo bemeza aho umurenge wabo wubatswe hari ibuye ry’amashaba rituma abana b’abakobwa babona abagabo ndetse na n’ubu abakobwa baracyajya kuhahagarara iyo bakeneye abagabo.

Nyuma yo kumva ko abakobwa batandukanye bo muri uyu Murenge ndetse n’abaturuka mu yindi Mirenge ihana imbibi n’uyu wa Karambo,twasuye iri buye ryiyambazwa n’abakobwa batandukanye bashaka abagabo barushingana cyangwa abakunzi.

Mu buhamya bw’abatuye hafi y’iri buye, bavuga ko abakobwa bagumiwe cyangwa bifuza abagabo bo muri uyu Murenge n’indi bihana imbibi bakunze kurigana bakaritura agahinda ko kubura abagabo mu minsi mike bagasubizwa. Umutesi Aline w’imyaka 25 utuye mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo yemereye ikinyamakuru ko umugabo we bamenyaniye kuri iri buye.
Abakobwa bahaturiye ndetse nabakure barahaza kugirango babone ko babona abagabo
Yagize ati “ Wenda biragoye kubyemera ariko rwose njye ndabizi ritera ishaba bitewe n’uko nanjye umugabo wanjye twamenyaniye aha muri 2010 ubwo nari naje kuhicara mvuye gusenga nawe yahatembereye.”

Yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye guhakana ko ritera amashaba bitewe n’uko hari abakobwa benshi ryatumye babona abagabo cyane cyane ko n’umugore wamubwiye ngo azahaze nawe umugabo we ariho bari bamenyaniye.

Uwajeneza Sandrine w’imyaka 19 nawe avuga ko yakuze yumva ababyeyi be bavuga ko mu Murenge wa Karambo haba ibuye ritera amashaba abakobwa

Yagize ati “ Nanjye nakuze mbyumvana ababyeyi banjye ko iryo buye rituma abakobwa babona abagabo vuba vuba ngo kubera ko iyo baje kuryicaraho bahita baza kubaganiriza. Nuko njye ntarateganya gushaka ariko byibuze nyuma y’umwaka umwe nanjye nzatangira kujya nza hano cyane kugira ngo mbone umugabo.”

Kuki baryise ibuye ry’amashaba?

Uwitwa Mutuyimana Patrick yagize ati “ Impamvu baryise gutya n’uko abakobwa benshi bakunda kuza kuryicaraho biganirira, bose bagiye bahakura abagabo cyane cyane ko buri musore cyangwa umugabo wese uhababonye yahitaga aza kubaganirizaga bakamenyana.”


Yicaye hafi y'ibuye ry'ishaba ngo arebe ko hari umusore uhamusanga
Abaturage babujije ubuyobozi kurihakura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Hakizimana Juvenal yabwiye umunyamakuru wacu ko iri buye ry’amashaba rifite amateka akomeye muri aka agace. Hakizimana avuga ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 yashatse kurihakura abaturage bose bahita bamubuza bivuye inyuma. Yagize ati “Nashatse kurihakura ngo mpanyuze umuhanda abaturage barabimbuza bambwira ko rihafite amateka akomeye.” Abajijwe niba nawe yemera koko niba iri buye ritera amashaba abakobwa bakabona abagabo, ati “ wenda sinabihagararaho ariko abaturage bose bemeza ko ribatera amashaba kuko abakobwa benshi bahaza bahita bahamenyera n’abahungu bakazavamo abagabo babo.”

Abasore barivugaho iki?
Bamwe mubasore twavuganye nabo barabyemeza
Munyaneza Faustin w’imyaka 25 yagize ati “ Kubera ko natwe twakuze twumva ko iri buye abakobwa benshi ribatera amashaba bituma nk’umusore ushaka umugore iyo avuye nko mu misa ku Cyumweru aca aha kugira ngo arebe niba hari abakobwa yahasanga kugira ngo arebemo uwo yarambagiza.”

Kuki bakunda kujya kuri iri buye ku Cyumweru

Umutesi Aline yagize ati “ Impamvu benshi bakunda kuhaza ku Cyumweru n’uko ariwo mwanya baba babonye kandi n’abahungu bakaba ariwo munsi bakunda kuza kureba ko bahakura umugeni kandi bose baba baje gusengera kuri uru rusengero ruhegereye.”

Bahagaze ku ibuye ry'amashaba


Mu gasentere ka Karambo hafi y'ibuye ry'amashaba bemezako ritera abana babo kubona urukundo

No comments:

Post a Comment