Thursday, June 2, 2016

Muhanga cg se muri Gitarama: Ubutegetsi bwa FPR Bwashimuse Abana Babahutu Barenga 4000 Ibatesha Imiryango Yabo maze Ibajyana Kubafungira Kukirwa cya Iwawa: RPF Kidnapped More than 4000 Children from Muhanga and Took Them to the Prison at Iwawa Island

By Kanyandekwe Emy,

Nkuko umunyamakuru wacu uri mugace ka muhanga yabitugejejeho muruyu mugoroba. Haravugwa ibura ryabana amagana namagana yabahutu mukarere kahahoze ari Gitarama ubu akaba ari Muhanga. Abo bana bagera kubihumbi 4 bose bagiye bafatwa na FPR bagiye kwiga abandi bari kumuhanda abandi bagiye gusenga naho abandi bari mumijyi kuko babuze uburyo bajya kwishuri. Ibi byaje kumenyekana ubwo babyeyi benshi baba bana baje kubuyobozi bwakarere ka Muhanga kubaza impamvu abana babo batazi iyo leta ya FPR yabajyanye. 
Amashuri ya muhanga muturere dutuwe nabahutu benshi ntabwo akigira abanyeshuri FPR yabajyanye Iwawa
Nkuko n Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa b’aka karere batabihakana bemezako abana barenga ibihumbi bine baburiwe irengero. Meya wa Muhanga Madam Beatrice Uwamariya we tumubajije yavuzeko ibibazo byinshi byatewe nuwamubanjirije ariwe Mutambasuku. Bamwe muri bo bakaba badaherukana nababyeyi babo. Ikindi atabwira abanyarwanda nuko abenshi muraba bana bagiye bajya kumuhanda kubera ikibazo cyinzara iriguca ibintu mugihe FPR yatse abenshi mubabyeyi baba bana amasambu yabo maze ikayaha imiryango yabatutsi baturutse hanze ndetse nabandi bacitse kwicumu maze abana bagasigara ari ntakivurira. 
AHO ABAHUTU BAFUNGIYE IGITARAMA
Nkuko umwe mubanyamakuru bacu akomeza kubitubwira ngo mu nama yubushize yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ariwe Meya Béatrice Uwamariya n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere. Hamaze kugaragazwa  ko hari abana ibihumbi bine na mirongo itandatu na bane baburiwe irengero kandi miryango yabo ikaba itarahwemye gusaba ubutegetsi kubabwira aho abana babo bashimuswe bajyanywe. Ariko ababyeyi benshi bazi neza ko abana babo bajyanywe mwibohero roy kukirwa cya Iwawa. 

Nkuko Bwana Karamira Prudence, umukozi mu kigo cy’imbonezamubano n’iterambere (Social Development Center), yabidutangarije mwibarura riherutse gukorwa muri aka karere ryasanze hari abana barenga ibihumbi bine baburiwe irengero kandi ababyeyi babo bakaba bashaka kumenya irengero ryabo. Bwana Karamira kandi yakomeje avuga ko hakwiye kuba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo hakorwe irindi barura ariko yirinze gutunga agatoki FPR ko ariyo yabapakiye mumamodoka ya NANGABAHUTU maze akabajyana mukiyaga cya Kivu. Umubyeyi twavuganye nawe utarashatse kwivuga izina kubera ikibazo cyumutekano we yatubwiyeko yabuze abana be bingimbi bari hagati yimyaka 16 na 11 kandi ko abaturanyi babonye abo bana bafatwa nabasirikali ba FPR barikumwe ninkeragutabara maze bakabajugunya mumamodoka yari yuzuye abandi bana balim mwicyo kigero. Ibi bikaba bikorwa murwego rwo kugabanya urubyiruko rwabahutu mugihugu yagize ati: "Abana banjye nzi neza aho bari kuko abaturanyi banjye hano i Muhanga babonye abasirikali bafatanyije ninkeragutabara zari ziyobowe numusore dusanzwe tuzi kwizina rya Jemusi. Baraje bafata abana bavuye kwishuri hariya haruguru nuko babajugunya mumodoka bavuga ngo bagiye kubaha umuceri kuva icyo gihe ntagereza tutagiyemo tubashakisha ariko twarahebye. Niba banarabishe bazaduhe imirambo yabo tuyishingure..."
Bamwe mubabyeyi babuze abana babo kuko FPR yabatwaye iwawa
Twagerageje kubaza icyo intore nkuru mukarere ibivugaho ariyo Bwana Munyentwari Alphonsi akaba na Kizigenza wo muntara yamajyepfo ubwo yari yaje mumuganda mucyumweru cyashize. Ariko yatwutse inabi agira ati abo bana twakuye mumihanda namabandi ateza akaduruvayu nkababyeyi babo. Ahangaha yarashatse kuvugako ababyeyi baba bana ari abahutu we yita interahamwe kuko kuriwe umuhutu wese ninterahamwe. Ati ibyo bibazo muzajye kubibaza Afande wa muhanga. Ibi byerekana ko FPR ntacyo biyibwiye naho abahutu bose bapfa abatutsi bari mugihugu barahagije gusigarana u Rwanda kandi niwo mugambi bazanawugeraho byangebikunde. 
Guverneri w Amajyepfo Bwana Alphonsi Munyentwari
Ababyeyi benshi babajije Uwamariya Béatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko iyi mibare y’abana bashimuswe na FPR itakwizerwa ijana ku ijana, kuberako harabana bagiye bahindura amashuri abandi ababyeyi babo bakimukira Uganda. Ikindi kibabaje nuko atashoboye gusobanurira ibinyamakuru byacu aho abandi bana baba baragiye mugihe ababyeyi babo bababuriye irengero. 
Meya Beatrice Uwamariya
Umunnyamakuru wacu kandi yabwiwe ko mu mezi abiri ashize, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwari bwagaragaje ko abana bataye ishuri barenga ibihumbi bibiri. Ariko iyi mibare ntaho ihuriye nababyeyi barenga ibihumbi 2200 twakozeho iperereza mukarere ka Muhanga tugasanga koko barabuze abana hagati yumwe na babiri kandi bose bakaba bakomoka mumiryango yabahutu. Abesnhi muribo bakaba ababyeyi babo baratswe amashyamba na IBUKA na FPR bikayagabanya imiryango yabatutsi baturutse Uganda nabandi baturutse Congo. Ngurwo urwo umuhutu muri ikigihugu apfuye mugihe muri politiki yabahutu binda nini baba mumahanga barwanira imyanya yo kuyobora amashyaka akorera kuri Facebook.

No comments:

Post a Comment