Wednesday, July 13, 2016

FPR IKOMEJE KWICA ABANYARWANDA HANO MUMUGI WA GISENYI

By NIKWIGIZE, Gisenyi
Umurambo w’umugabo ukekwako yari umucuruzi hano mumugi wa Gisenyi kandi akaba yishwe na DASSO ya hano i Gisenyi wabonetse hano mukiyaga cya Kivu. Umwirondoro wuyu mugabo utaramenyekana imyirondoro ye watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Gisenyi, aho bikekwako ari FPR yahamushize imaze kumuniga. Muraka karere ka Rubavu hafi y’ahazwi nko kwa Nyanja hakunze kuvugwa ubwicanyi budasanzwe aho FPR yica abantu maze ikaza kubanagam ukiyaga cya Kivu. Nkuko umunyamakuru wacu abisobanura uyu mugabo akaba yarabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016,.
GISENYI AHATORAGUWE UMURAMBO WUMUSORE WUMUHUTU
Umunyamakuru wacu yavuganye n Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Bwana Mugisha Honoré, yemeje aya makuru avuga ko hataramenyekana icyaba cyatwaye ubuzima bw’uyu mugabo, ariko nkuko bigaragara nuko uyu mugaabo yanizwe kandi abamuzi kwishusho bavugako yari umucuruzi hano mumugi wa Gisenyi. FPR ikaba imaze iminsi yica abantu bo muri aka gace cyane cyane abahutu maze ikaza kubata mukiyaga cya Kivu. Tubibutseko atari ubwambere FPR yica abahutu ikabata mubiyaga no mumigezi yuru Rwanda twese dukunda. Ingero ninyinshi cyane. 
Kwitariki ya 26 Kamena uyu mwaka umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu karere ka Rubavu, yatowe mukiyaga cya Kivu aho abantu baketseko yaba yarasunitswemo na DASSO ya FPR. Muminsi ishize undi musore witwa Nkurikiyumukiza, w’imyaka 19 y’amavuko, wigaga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange, yatoraguwe mu kiyaga cya Burera mu gitondo aho bivugwako ari DASSO ya FPR yamwishe maze ikaza kumuta mukiyaga cya Burera kugirango irimanganye ibimenyetso. 
Tugarutse kuruyu murambo wishwe na FPR bigaragara ko umaze iminsi irenga ibiri mu mazi. Ibi bikaba byaratewe nuko abantu batashakga kwivanga mubintu kandi bazi neza ko FPR ariyo yamwishe yagera nyuma ikabibagerekaho. Umwe mubavuganye nabanyamakuru bacu yagize ati "Ikigaragara, uyu murambo wari umazemo iminsi kuko twasanze hari ibice byangiritse nko mu maso, kandi umuntu twasanze yambaye ubusa ntacyari gutuma atangirika ku mubiri." Ibi bikaba bigaragaza ko yakuwe aho yarafungiye hano mumugi wa Gisenyi na FPR maze ikaza ikamuta mumazi nyuma yuko imaze kumwica aho yari yamufungiye kuri police hano mumugi wa Rubavu. 
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
SSP Kalisa Celestin uhangarariye Polisi mu karere ka Rubavu yasobanuye ko bagikomeje iperereza nyuma yo kohereza imodoka ikajya gufata umurambo. Ariko nkuko mwesem ubizi uyu mugabo wumuhutu yishwe na FPR ntarindi perereza dukeneye kenze niba bashaka gukurahi ibimenyetso gusa naho ibindi ntibakomeze gupfusha amafranga ubusa.

No comments:

Post a Comment